
Ngoma: Hari abaturage basaba ibiti by'imbuto byo gutera bisimbura ibyo batemye
Dec 20, 2022 - 07:44
Mu karere ka Ngoma hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’imbuto z’imyembe ku isoko bitewe n’udukoko tw’utumatirizi twibasiye ibiti byabo bigatuma babitema, bityo bagasaba ko bahabwa ibyo kubisimbura kugirango nibyera bizazibe icyuho.
kwamamaza
Aba baturage bo mu karere ka Ngoma baravuga ibi nyuma y’uko ibiti byabo by’imyembe,byibasiwe n’udukoko twitwa utumatirizi, babona bidakira ndetse ngo binatange umusaruro usibye guteza umwanda kubera urusazi rutumaho,maze babyiraramo barabitema binatuma umusaruro wayo ugabanuka,none bahangayikishijwe n’igiciro cyayo ku isoko.
Gusa bamwe muri aba baturage bo mu karere ka Ngoma bavuga ko iteka bigishwa ko iyo utemye igiti kimwe utera bibiri,bityo bakaba basaba ko bahabwa ibiti by’imbuto, by’umwihariko imyembe yo gutera bagasimbuza iyo batemye kugirango bakemure ikibazo cy’ibura ryayo ku isoko.
Niyonagira Nathalie,umuyobozi w’akarere ka Ngoma,avuga ko mu mirenge itandukanye muri aka karere hari gahunda yo guha abaturage ibiti by’imbuto byo gutera,bityo ko abo bitarageraho bazabibona kuko hari uruhumbikiro rwabyo mu murenge wa Murama.
Yagize ati "biratangwa, wenda ntabwo biboneka uko umuturage abyifuza ariko turakomeza dufatanye n'abafatanyabikorwa bacu, ibyari biteganyijwe gutangwa uyu mwaka byaratanzwe kuko turi mu gihe cyo gutera imiti, twagize n'umugisha wo kubona imvura ariko buriya ibindi bizakomeza kujya bituburwa mu ma pipiniyeri dufite".
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi,RAB,kivuga ko ikibazo cy’utumatirizi twibasiye ibiti by’imbuto bikanatuma bamwe mu baturage babitema kizwi,bityo ko bazabakorera ubuvugizi bagahabwa ibindi byo gusimbuza nkuko bivugwa na Dr. Hategekimana Athanase umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa muri RAB.
Yagize ati "bashobora kwegera n'inzego z'ibanze ku murenge bakabaza goronome ahantu bashobora kuba bavana ibiti dore ko usanga mu mirenge hari ubuhunikiro buba buhari bashobora kuvana ibyo biti ariko ku bijyanye no kuvuga ngo wenda RAB yaba izangata ibiti ubwo ni ubuvugizi umuntu ashobora kugenda agakora akagera izindi nzego aho bishoboka kuko ikigo kibereyeho gufasha abahinzi".
Gusa abaturage bo mu karere ka Ngoma bishimira ko bahabwa ibiti bisanzwe byo gutera ariko bakavuga ko usanga iby’imbuto biba ari bicye cyane ku buryo babirwanira bikabona umwe bigasiba undi,bityo bagasaba ko umubare w’ibiti by’imbuto wakiyongera kugira ngo babitere, bazahangane n’ikibazo cy’ibura ry’imbuto gishobora kuzabaho.
Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Ngoma
kwamamaza