Umuryango Nyarwanda urasabwa kwakira neza abarangije ibihano bari barakatiwe

Mu gihe hari bamwe mu bagororwa bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagakatirwa imyaka irenga makumyabiri bamwe batangiye gusubira mu miryango yabo kuko bamaze gusoza ibihano bahawe.

kwamamaza

Bamwe mu bagororwa bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagakatirwa imyaka irenga makumyabiri bamwe batangiye gusubira mu miryango yabo kuko bamaze gusoza ibihano bahawe.

Nkuko bivugwa na Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana, umuryango Nyarwanda urasabwa kwakira neza aba bantu kuko basubiye mu miryango kandi barahawe inyigisho zituma bahinduka.

Ati "muri za gereza barategurwa bagasobanukirwa gahunda za Leta aho zigeze harimo gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, mu miryango aho bakomoka naho dukorana n'inzego z'ibanze kugirango imiryango yabo iganirizwe abacitse ku icumu nabo baganirizwe bitegure ko abo bantu barangije igihano cyabo bazagaruka mu muryango nyarwanda bakagira uruhare muri gahunda za Leta, hakabaho gufatanya kugirango iyo miryango imenye kuyakira".   

Abanyarwanda batandukanye bo bakaba bavuga ko biteguye kwakira aba bantu mu gihe baba bageze mu miryango yabo, haba hari n’abakeneye ubufasha bakazabuhabwa kuko nabo ari abanyarwanda nk’abandi.

Abagororwa barenga ibihumbi 22000 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, muri bo harimo abakatiwe igifungo kuva ku myaka 15 harimo abamaze gusohoka n’abandi bari kwitegura gutaha, muri aba hakazajya hafungurwa abari hagati ya 2000 na 2500 buri mwaka.

Muri aba kandi umubare munini w’abahamijwe ibyaha bya Jenoside bakatiwe n’inkiko gacaca, inkiko gacaca zikaba zarashoje imirimo yazo 2012, zaburanishije imanza zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 900 z’abaregwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 31, 2023 - 18:54