Amashashi na Pulasitiki: Ibyari imyanda byahindutse imari

Mu gihe isi yose n’u Rwanda by’umwihariko bahangayikishijwe n’amashashi n’ibindi bikoresho bya pulasitiki bijugunywa ahadakwiye bikangiza ibidukikije, bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda batinyutse gushora imari yabo mu kunagura mwene ibyo bikoresho bikabyazwamo ibindi, baravuga ko babona birigutanga umusanzu mu kugabanya ibinyanyagiye hirya no hino, ariko ngo baracyafite inzitizi zikeneye umuti.

kwamamaza

Mu mbwirwa ruhame z’abafite aho bahuriye no kurengera ibidukikije, ntibahwema gushishikariza buri wese kugira uruhare mu gukumira inyanyagizwa ry’imyanda y’amashashi n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki bitagikoreshwa bijya kwangiza ibidukikije, ndetse n’ingamba nyinshi zarafashwe zirimo gukumira bimwe muri bene ibyo bikoresho biva mu mahanga, nyamara ntibyabujije ko byakomeje kugaragara hirya no hino mu mihanda, muri za ruhurura n’ahandi binyanyagiye.

Habamungu Wenseslas, washinze uruganda Ecoplastic, rukusanya rukanabyaza umusaruro amashashi ashaje, ruherereye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Mageragere, ngo n’ubwo urugendo rukiri rurerure, iyi myanda iyo ikusanyijwe bayibyazamo byinshi.

Ati "hashobora kuvamo ibintu byinshi cyane,nk'ibikoresho by'ibihoho, imifuka ikusanyirizwamo ibishingwe, ibyo guhunikomo ubwatsi bw'amatungo, ibikoreshwa mu kwanika no gutwikira imyaka mu gihe cy'isarura, biba bivuye muri bya bindi twitaga ko ari ikibazo, n'ubwo ubushobozi bwacu bukiri buke ukurikije uko amasashe ari mu gihugu angana ariko nibura ni intambwe". 

Mwene izi nganda, zahumuye abaturage benshi ibyo babonaga nk’imyanda batangira kubibonamo imari ibyara amafaranga nk’uko babivuga.

Umwe ati "nta gaciro byari kugira ariko uyu munsi wa none byabaye imari"

N’ubwo biri uku ariko, Bwana Habamungu Wenseslas avuga ko abashoye imari muri ibi bikorwa bagifite inzitizi. Ngo bakeneye kwitabwaho.

Ati "inzitizi zirahari, ubushobozi bwo kubasha kunagura amashashi yose abonetse mu gihugu ntabwo bujyanye n'uko amasashi yiyongera bigatuma n'ubundi tutayanagura yose uko yakabaye cyangwa ngo tujyane n'ingano yayo, igisabwa nuko habaho koroherezwa ku byerekeranye n'amabwiriza n'amategeko".  

Kugeza ubwo twamaraga gutegura iyi nkuru twari tutarabasha kubona inzego bireba ngo zigire icyo zivuga kuri izi nzitizi, icyakora kugeza ubu hirya no hino mu gihugu uhasanga amakusanyirizo y’imyanda ikomoka ku bikoresho bya pulasitiki n’amashashi, bikusanywa hagamijwe kubyohereza mu nganda kunagurwa bikabyazwamo ibindi byifashishwa mu mirimo itandukanye ndetse iyo umuturage akusanyije amacupa ya pulasitiki atagikoreshwa akayajyana ku ikusanyirizo ry’ibisigazwa bya pulasitiki ahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 ku kilo kimwe.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Oct 19, 2023 - 15:08