
Rwamagana-Cyarukamba: Barashima ubuvugizi bakorewe, ibiro by’ Akagali byabateraga ipfunwe bikavugururwa
Feb 26, 2025 - 12:09
Abatuye Akagali ka Cyarukamba barashima ubuvugizi bakorewe bigatuma ibiro by’Akagali kabo byasaga nabi ndetse bikabatera ipfunwe bivugururwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana busaba abaturage b’aka kagari kuzabungabunga iki gikorwaremezo bakigirira isuku, kugira ngo bajye babonera serivise ahantu heza.
kwamamaza
Hashize ukwezi n’igice Isango Star ibagejejeho inkuru y’abaturage bo mu kagali ka Cyarukamba, mu murenge wa Munyiginya wo mu karere ka Rwamagana, batangaje ko Akagali kabo gakorera mu nyubako isa nabi, ibateye ipfunwe ndetse nk’uko byagaragariraga amaso, kakoreraga mu nyubako ifite imiryango ine imbere, umwe muriyo warimo ibiro byako, naho indi itatu yuzuyemo umwanda.
Icyo gihe umuturage umwe yagize ati: “wagira ngo ni inzu y’umuturage! Ikintu kiranga ko ari Akagali ni idarapo. Ntabwo kubatse neza. ”

Undi nawe, ati: “kubatse kuriya nyine kuko biterwa n’ubukene. Ntabwo kameze neza! N’ubundi ariko Akagali kacu nta kigenda, gakeneye serivise yo kuba kasanwa kakaba keza.”
Kuri ubu imvugo yarahindutse bidasize n’ibyiyumvire. Iyo muganiriye bakubwira ko bashimira ubuvugizi bakorewe n’ikinyamakuru Isango Star, bigatuma ubuyobozi bwumva ugusaba kwabo maze Akagali kabo kasaga nabi kakavugururwa. Ubu imirimo yo kugasana ikaba irimo kugera ku musozo, ku buryo bavuga ko bagiye kujya babonera serivise ahantu hasukuye.
Umwe ati: “hari hateye ipfunwe ariko ubu nawe uhageze ukareba wasanga rwose kubatse bihagije. Twashimira itangazamakuru, ahubwo ryakagombye kujya rituba hafi nuko tukariha amakuru y’ibintu runaka tubona bidasobanutse cyangwa bitari byiza kugira ngo ibintu bikomeze bikorwe. Buriya mwaradukoreye, iyo nkuru mwarayitangaje nuko bituma Akagali kacu kubakwa, kameze neza n’umuturage uhageze aratangara pe!”

Undi ati: “ Akagali kacu kasaga nabi nuko badukorera ubuvugizi kugira ngo kubakwe. Kari gateye isoni ariko ubuvugizi bwakozwe neza, ubu Akagali kameze neza kuko karubatswe, gafite amasuku, karakinze n’inzugi…mbese ibintu byose… gafite salle yakwakira nk’abantu 200.”
Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko ibiro by’Akagali ka Cyarukamba byavuguruwe bikagirwa byiza. Nubwo ari inyubako ya Leta, avuga ko abaturage bakwiye kumva ko ari inyubako yabo kuko Leta ari abaturage.
Abasaba kuzabungabunga icyo gikorwaremezo bakakigirira isuku, kugira ngo bakomeze kubonera serivise ahantu heza nk’uko bari barabyifuje.
Ati: “ ibiro by’Akagali ni ibiro by’abaturage. Ni ibiro bya Leta, Leta ni abaturage. Turabasaba ko bazabungabunga biriya biro, cyane cyane ni ahantu hari kubakwa cyane. hari kubakwa inganda iruhande rwayo, bivuze yuko hazajya haza abantu benshi.”
“rero turabasaba ko babungabunga iyo nyubako, igakomeza igasa neza nk’uko mwayibonye, bagakomeza guhabwa serivise kandi bayiherewe ahantu heza kandi habahesha agaciro n’ishema.”
Hari amakuru avuga ko mbere yo kuvugurura ibi biro by’Akagali ka Cyarukamba, habanje gutekerezwa uko byakimurwa bikajya gukorera mu nyubako yakodeshejwe, ariko nyir’iyo nyubako ngo yabasabye kwishyura ubukode bw’umwaka. Basanze amafaranga bazatanga ku mwaka ari menshi ugereranyije n’ayo bakoresha bavugurura, ubwo bahitamo kuyivugurura.
Ibyo kandi ngo bizatuma indi miryango isigaye izajya ikorerwamo ibindi bikorwa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star- Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


