Rwamagana: Ubuyobozi bubangamiwe n'abigomeka ku byemezo by'inkiko

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwagaragarije ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya Ruswa, imbogamizi z’uko kuba nta tegeko rihana uwigometse ku byemezo by’inkiko ari kimwe bikoma mu nkokora icyemurwa ry’ibibazo baba bagejejweho n’abaturage.

kwamamaza

Ingeso yo kwigomeka ku byemezo byafashwe n’inkiko ndetse n’abashinzwe gucyemura ibibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bugaragaza ko ibangamira icyemurwa ry’ibibazo, ubwo banashaka no gukoresha itegeko bakagira imbogamizi z’uko nta tegeko rihana uwigometse ku byemezo by’inkiko, ari nayo ntandaro y’uko hari ibibazo bimara igihe kinini bidacyemuka.

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ati "hari abigomeka ku byemezo biba byafashwe, abaturage bacu bose ntabwo ari miseke igoroye hashobora kuvamo umwe cyangwa babiri wamukemurira ibibazo akaba yakumva atanyuzwe".

Zigira Alphonse umwe mu bunzi bo mu murenge wa Gishali, we avuga nubwo bimeze gutyo, abakunda kwigomeka ku byemezo by’inkiko akenshi ngo ni babandi bafite amikoro bashuka bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nk’abahesha b’inkiko b’umwuga, maze aho kugira ngo baheshe umuntu icyo yatsindiye ahubwo ibyemezo by’inkiko bakabisubiza irudubi.

Hon. Senateri Habiyakare Francois, umwe mu bagize ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC), avuga ko ikibazo cy’abigomeka ku byemezo by’inkiko ari ikibazo bagaragarijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ariko abizeza ko iryo tegeko ryaganiriweho n’abadepite kugira ngo rigaruke ryifashishwe mu gutuma ibibazo by’abaturage bicyemuka vuba.

Gusa n’ubwo bimeze gutyo, Hon. Senateri Habiyakare Francois na Hon. Depite Uwineza Beline, nka bamwe mu bagize ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa APNAC, bashimye akarere ka Rwamagana uburyo kabashije gucyemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe abagize task Force aho mu kiciro cya mbere hakiriwe ibibazo 1803 bigakemurwa ku gipimo cya 99.8%, naho icyiciro cya kabiri hakaba harakiriwe ibibazo 118 bicyemurwa ku gipimo cya 98%.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Nov 21, 2023 - 15:29