Mu gupiganira amasoko ya Leta sosiyete nto zo mu Rwanda zahawe amahirwe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) cyatangaje amavugurura yakozwe mu mategeko y’imitangire y’amasoko ya Leta, aho sosiyete zo mu Rwanda zahawe umwihariko mu gupiganira amasoko ya Leta ku rwego rw’imirimo itarengeje miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kandi amasosiyete mato adafite uburambe ashyirirwaho umwihariko ku masoko ya Leta.

kwamamaza

Mu mpinduka zakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) mu mategeko y’imitangire y’amasoko harimo kuba sosiyete zigishingwa zidasabwa uburambe kugirango zibashe nazo kwiyubaka no gutera imbere, aho zashyiriweho umwihariko ntizisabwe uburambe mu gupiganira amasoko ya Leta.

Uwingeneye Joyeuse umuyobozi mukuru wa RPPA ati "amasoko amwe akorwa na kompanyi zikivuka si byiza ko zose zasabwa uburambe, mu masoko ya Leta hari ibipimo tugenderaho, ingano y'isoko niyo yazamuwe, mbere twari dusanzwe dufite amasoko y'imirimo aho kugera kuri miliyoni 100 sositeye itakagwa uburambe ariko ubu byarazamuwe igera kuri miliyoni 200".   

Muri izi mpinduka kandi harimo no kuba hari sosiyete zimwe na zimwe zajyaga zikora amakosa arimo nko guta imirimo bahawe itarangiye, gukoresha inyandiko zitarizo, ariko byamenyekana zigahanwa guhagarikwa gupiganira amasoko ya Leta imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ariko kuri ubu nkuko umuyobozi mukuru abivuga habaye impinduka ibi bihano biragabanuka.

Uwingeneye yakomeje agira ati "guhana nabyo birakenewe kuko umuntu niba akosheje agomba gukeburwa akagaruka mu murongo, tuganira n'abikorera twumvikanye ko cyagihe kigiye kumanuka kikaba umwaka umwe ariko ko hagiye no kuzamo n'amande kugirango asimbure cya gihe kirekire ariko anakubite agashyi abantu bakora amakosa".    

Ubuyobozi bwa RPPA buvuga ko bwahaye amahirwe menshi kuri sosiyete zo mu Rwanda kuko itegeko ryo muri 2018 ryateganyaga ko sosiyete zo mu Rwanda zihabwa umwihariko wo ku masoko atarenze miliyoni 500, ariko ubu itegeko rivuguruye riteganya ko sosiyete zo mu Rwanda zihabwa umwihariko ku masoko atarengeje miliyari 2.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 14, 2023 - 15:11