Kirehe: Abaturage barasabwa kwirinda kugurisha isakaro bahawe muri gahunda yo gutuza heza imiryango

Mu Karere ka Nyaruguru, ubuyobozi bw'Akarere buravuga ko hagamijwe gutuza heza imiryango no kurwanya ibiza, mu bufatanye n'abafatanyabikorwa muri iki gihe cy'imvura, batangiye yo gufasha imiryango kubona isakaro ngo ikomeze kugira ubuzima bwiza.

kwamamaza

Kimwe n'ahandi mu Rwanda, akarere ka Nyaruguru kagizwe n'imisozi miremire ibi bigatuma hari bamwe mu baturage, baba batuye ku buhaname bw'umusozi kuburyo isaha n'isaha bakwisanga mu manga. Hari n'ab'amikoro make bafite inzu zivirwa ku buryo mu gihe cy'imvura biba bitaboroheye.

Umusaza Rubandiramenya Athanase, kimwe na bagenzi be 30 bo mu Murenge wa Kivu, bavuga ko ubu bagiye kuba heza nyuma y'aho baherewe isakaro bakava mu nzu zivirwa.

Umukozi wa SOS Village d'Enfant Gikongoro ushinzwe ibikorwa mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, Nsengiyumva Appolinaire avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kugurisha isakaro bahawe.

Niragire Marie Claire, umuhazabikorwa wa JADF muri Nyaruguru, avuga ko gukemura ikibazo cy'umuturage ari ibyishimo ku bayobozi kuko bizana impinduka nziza.

Ati "dufite akarere kajya kagira ibiza cyane cyane muri ino mirenge ndetse tukagira n'abandi baturage batuye mu mazu ameze nka nyakatsi, impinduka twiteze ni impinduka z'iterambere, iyo umuntu adafite aho akinga umusaya ntabwo wamubwira ngo azajya gukorera amafaranga agire ikindi kintu yigezaho, ibyo bizabafasha kugira isuku mungo zabo, bizabafasha gukora bakiteza imbere badahangayitse, badafite umutima uhagaze". 

SOS ishami rya Gikongoro, mu gufasha imiryango kugira ubuzima bwiza, mu Murenge wa Kivu yahatanze ibikoresho by'agaciro ka miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda ku miryango 80 y’abatishoboye birimo amabati 600 n'ibindi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel /Isango Star Nyaruguru

 Sep 23, 2023 - 13:26