Rwamagana: Abahinzi b’umuceri bahangayikishijwe n’uruganda rw’umuceri rutagikora

Abahinzi b’umuceri mur’aka karere bahangayikishijwe n’uruganda rw’umuceri rumaze gihe kinini rudakora. Bavuga ko ibyo bituma bakora urugendo bajya gutonoza umuceri mu ntara y’Amajyepfo kandi basize uruganda rwawo mu rugo. Icyakora Sena y’u Rwanda yabahaye icyizere, ivuga ko igiye guhuriza hamwe minisiteri ebyiri zigaragara muri iki kibazo, kigashakirwa umuti vuba.

kwamamaza

Uru ruganda rw’umuceri rumaze imyaka irindwi rufunze imiryango ruherereye mu Byimana mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.  Abahinzi b’umuceri bavuga ko mbere bari bafitemo imigabane ariko nyuma baza kuyamburwa ihabwa umushoramari. Kuva agezemo, uruganda rwahise rufunga imiryango ntirwongera gukora.

Nyuma basabye minisiteri y’imari n’igenamigambi MINICOFIN gusubizwa imigabane yabo kugira ngo rubafashe kutongera kujya gutonoza umuceri mu ntara y’Amajyepfo, ariko hashize igihe kinini badasubizwa ku busabe bwabo.

Aba bahinzi b’umuceri basaba ko basubizwa imigabane yabo kuko ubushobozi babufite, nk’uko bisobanurwa na Gahiza Apolinaire; umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Rwamagana.

Yagize ati: “tumaze igihe kirekire rudakorana n’amakoperative. Kera twarakoranaga haza kuba ikibazo cy’imikoranire itanoze, biza gutuma abahinzi bakurwamo, imigabane yabo barayisubizwa, hasigaramo uwo mushoramari…. Ndetse nyuma ibiganiro byagiye biba na za MINECOFIN, amabaruwa menshi ajyayo, ni ibintu bizwi. Hanyuma ibaruwa iheruka ngira ngo imaze nk’umwaka n’andi mezi make arengaho, twandikiraga MINECOFIN tuyisaba ko yatwemerera klugura imigabane muri ruriya ruganda, byaba bishoboka bakarutwegurira 100% kuko gufasha amakoperative ni ugufasha umujyanama w’inzego zitandukanye kuko birashoboka ko abantu…ubucuruzi.”

“ ibaruwa ya nyuma ya MINECOFIN yatwandikiye itumenyeka ko hari ibibazo bagikurikirana ariko ibyo bibazo bimaze umwaka, twebwe ntitwamenya ese bizarangira, ntibizarangira? Ese uruganda… ibyo bintu na n’ubu twumva ari ikibazo kiri mu rwego rwanyu.”

Dr. Mukabaramba Alivera; Visi Perezida wa Sena, avuga ko ikibazo cy’uru ruganda rw’umuceri rutabyazwa umusaruro n’abahinzi rwubakiwe ahubwo rukaba rufunze ari ikibazo gikomeye.

Avuga ko nka Sena bagiye guhuza minisiteri zirebana nacyo kugira ngo gihabwe umurongo kuko kuba rudakora bidahombya abahinzi gusa ahubwo runahombya Leta yashoyemo imari.

Yagize ati: “ku kibazo kijyanye n’uruganda rw’umuceri rwahagaze kandi rwarakoraga neza ni ikibazo gikomeye kandi kigomba gukemurwa n’inzego zo hejuru. Kiratureba rero, turakijyana nka Sena, muzi ko aritwe tugenzura guverinoma. Biroroshye rero guhamagara Minisiter, nta nubwo ari minisiteri imwe buriya, hanyuma tukareba uko ikibazo cyakemuka.”

Kugeza ubu, umushoramari afite imigabane 60% muri uru ruganda rw’umuceri rwa Rwamagana rudakora, naho Leta ikaba ifitemo 40%. Kuba umushoramari afitemo imigabane myinshi n’ ibyo bituma uruganda rukora iminsi itarenze itatu mu mwaka, nabwo iyo uwo mushoramari avuye iwabo muri Australia.

Aba bahinzi bavuga ko iyo rukoze nabwo, rutonora umuceri uvuye ahandi atari uwo mu karere ka Rwamagana.

Imikorere ku ruhande rwabo bafata nko kubahima, ari nayo mpamvu basaba ko MINICOFIN kubasubiza imigabane yabo, cyangwa se iyi minisiteri ikabaha uburenganzira bakiyubakira urwabo kuko ubushobozi babufite.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jan 15, 2024 - 12:51