Abagura ibikoresho by'ubwubatsi n'amashanyarazi barakangurirwa kugenzura ko byujuje ubuziranenge

Abaturage baravuga ko batajya bita ku kugenzura niba ibikoresho by’ubwubatsi baguze cyangwa iby’amashanyarazi biriho ibirango bigaragaza ko byujuje ubuziranenge. Nimugihe Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) cyubatse laboratoire ipima ubuziranenge bw’ibi bikoresho.

kwamamaza

Ubusanzwe RSB isaba buri muntu wese agiye kugura ibikoresho birimo iby’ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi bitandukanye ko bifite ibirango bigaragaza ko byujuje ubuziranenge.

Gusa umwe mu baturage baganiriye n’ Isango Star, bagaragaje ko batajya babyitaho cyane kuko baba babyizeye.

Umwe yagize ati: “iyo tugiye kugura inyundo turabanza tukayitegereza tukareba ko ikomeye. Tugiye kugura amabati, duhita tureba twasanga ari mashyashya kuko akenshi aba ari menshi, tugura nta bindi twitaye kureba.”

Undi ati:” mpfa kugura da, ntabwo ibyo mbyitaho! Hari igihe umuntu akigarukana bakamuguranira. Ntabwo mbyitaho ariko ubu nzajya mbyitaho .”

“ Iyo urebye ku mibare iba iriho, iyo urebye twe tuyikoresha usanga nta kibazo bitugiraho.”

GATERA Emmanuel; umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, avuga ko iki kigo cyubatse laboratoire kugira ngo hapimwe ibikoresho by’ubwubatsi, amashanyarazi ndetse n’ibindi kugira ngo n’inganda zikore ibyujuje ubuziranenge.

Ati: “cyubatse laboratoire zipima ibikoresho by’amashanyarazi, harimo ibyo dukoresha umunsi ku wundi mu bikorwa by’ubwubatsi, harimo insinga n’amatara n’ibindi bitandukanye. Ariko ikigamijwe ntabwo ari ugupima gusa, ni ugupima kugira ngo tuze dutanga igisubizo, kubaka urwo rwego rw’ubucuruzi bwaba uby’injira mu gihugu bikinjira bigenzuwe.”

“Ariko noneho hari gahunda yo kubaka urwego rw’inganda. Ubu mu Rwanda dufite inganda zikora ibikoresho by’amashanyarazi n’insinga z’amashanyarazi harimo amatara. Iyo rero urwego nk’urwo rurimo kubakwa ruba rugomba kugendana naho isi yerekeza cyangwa se aho igihugu cyerekeza.”

“Ubu turimo turavuga green economy, urwego rukora ibikoresho by’ubwubatsi bias naho bikoresha umuriro mukeya ndetse no gukoresha ingufu zisubira, ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, aho ubu dushobora kuba twapima na za panel solaire.”

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, kigenda gishyiraho gahunda zitandukanye zigamije kuba ibikoresho bitandukanye yaba ibikorerwa mu Rwanda cyangwa ibiva hanze bibe byujuje ubuziranenge kugira ngo ababikoresho babikoreshe byizewe kuko biba byarapimwe.

@Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Apr 1, 2024 - 14:31