Kayonza: Ubutubura bw’imbuto y’ibijumba n’imyumbati bwitezweho kurandura burundu ikibazo cy’amapfa

Mu rugendo rwo gufasha abaturage bo mu mirenge icyenda y'akarere ka Kayonza guhangana n'ikibazo cy'amapfa, umushinga KIIWP wa Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ku bufatanye na IFAD,urimo gufasha abahinzi gutubura imbuto y'imyumbati n'ibijumba nka bimwe mu bihingwa byihanganira izuba ndetse bikazaterwa kuri hegitari zisaga ibihumbi bibiri.

kwamamaza

Abahinzi bo mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza bibumbiye muri koperative Terimbere muhinzi bahinga imyumbati kinyamwuga, bavuga ko bigishijwe kuyihinga neza ku buryo bibaha umusaruro ugereranyije n'uko bayihingaga mbere mu buryo bw'akajagari.

Bemeza ko ku nshuro ya mbere bayihinga babonye umusaruro mwiza, ndetse bizeye ko n'ubu bazabona uwisumbuyeho.

Umwe yagize ati: “nubundi twahingaga tutabyitayeho nuko rimwe na rimwe ugasanga umuntu igikorwa yakoze ni ugucukura ikinogo agahita ashyiramo imyumbati ariko ntiyongere kubagara. Ikintu KIIWP yadufashije niyo yaduhaye uburyo bwo guhinga nuko dukura muri kwa guhinga kujagaraye noneho iduha guhinga neza.”

“ikindi niyo yaduhaye imbuto, ubwo duteganya ko hegitare imwe dushobora kuzakuramo nibura miliyoni ebyiri ku mbuto. Hasi naho turasarura; duteganya gukuramo toni 11.”

Undi ati:”batuzanira imbuto ku gihe. Batuzaniye imbuto y’imyumbati kuko ubuhinzi bwa mbere bwari butandukanye n’ubu. Ariko kubera amahugurwa menshi y’abafatanyabikorwa tugenda tujyamo…ubu tumaze kugera kuri byinshi ntabwo tukiri nka mbere, turagenda tuzamuka.”

Kuba iyi koperative yo muri Ndego ihinga imyumbati kinyamwuga ni inyungu ikomeye ku baturage batuye muri aka gace, kuko bazajya babona aho bakura imbuto y'imyumbati nziza kandi itanga umusaruro.

Umwe ati: “ntabwo abaturage bose bayiteraga ariko ubu ni bose kuko nta muntu utarahinze imyumbati. Imbuto yeraga imyumbati ibora, imyumbati itagira gahunda nuko ikera imyumbati mikeya. Ubu isigaye ifite umusaruro kandi year imyumbati ifatika.”

Mu kiciro cya kabiri cy'umushinga KIIWP harimo no kuzamura umusaruro w'ubuhinzi bw'imyumbati n'ibijumba nka bimwe mu bihingwa byihanganira Izuba. Uwitonze Theogene; umuyobozi w'umushinga KIIWP, avuga ko ibyo bizaza byunganira imbuto n'ibindi bihingwa bihasanzwe byatewe mu kiciro cya mbere cy'umushinga, kugira ngo bikomeze gufasha abaturage guhangana n'amapfa.

Ati: “ abo tumaze guha imbuto harimo abatubuzi b’imyumbati n’imigozi kuburyo imbuto batazajya bayikura kure. Ubu twamaze guha imbuto abatubuzi barimo gutubura. Nyuma yo gutubura tuzafasha abandi bahinzi kuyibona. Ibyo bizakemura ikibazo cy’inzara kuko buriya imyumbati n’imigozi byihanganira izuba; nk’imigozi [y’ibijumba] yo yera vuba.”

Yongeraho ko“ ubu turi no gukora ku birayi no ku bishyimbo bya fer.”

Mu rwego rwo kwegereza abahinzi imbuto nziza y'imyumbati n'ibijumba,Umushinga KIIWP wateguwe na Leta y' u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga IFAD binyuze muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi MINAGRI, urimo gukorana n'abatubuzi b'izo mbuto bagera kuri 6; barimo na koperative yo mu murenge wa Ndego yahinze imyumbati kuri hetari 2.5.

Biteganijwe ko mu kiciro cya kabiri cy'uyu mushinga,Hegitari ibihumbi 2 mu karere ka Kayonza zizahingwaho imyumbati n'ibijumba.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Jun 7, 2024 - 17:17