Mozambike yatangiye gucuruza gaz I Burayi.

Igihugu cya Mozambique cyatangiye gucuruza gaz mu mahanga, aho ku nshuro ya mbere ubwato bwerekeje ku mugabane w'Iburayi. Ibi bibaye nyuma yaho Perezida Filipe Nyusi yavuze ko ari imbonekarimwe.

kwamamaza

Iyo gaz yajyanywe i Burayi n'ubwato butwara imizigo bw'Ubwongereza, ariko aho buzashikira ntihazwi.

Amakuru avuga ko iyi gaz yacukuwe mu mazi na kompanyi yo m' Ubutaliani yitwa Eni, ariko iyo m'Ubwongereza yitwa BPnoyo ifite uburenganzira bwo kuyicukura.

Iyi gaz yoherejwe Ibirayi nyuma y'uko ibihugu bigize uyu mugabane buri gushaka ahandi byazajya biyikura, nyuma yaho bushaka guhagarika ibyo bwatumizaga mu Burusiya.

Mozambike ifite icyizere cyo kuba kimwe mu bihugu bikomeye bishora gaz, nyuma y'aho igaragaye mu burengerazuba bw'intara ya Cabo Delgado mu mwaka w'2010.

Ariko ubushake bw'iki gihugu bwazitiwe n'intambara yamaze imyaka 5 y'abavuga ko bafite imyemerere ishingiye ku idini rya Islam.

Iyi ntambara yahitanye ubuzima bw'abantu ibihumbi 40, isiga ababarirwa mu mahanga batagira aho kuba.

Gusa Leta ya Mozambique yizeye ko iyi has izatuma ubukungu bw'iki gihugu bwiyongera.

Ariko Perezida Nyusi yavuze ko ikihugu cye gishobora gukomeza gushyira imbaraga ku bikorwa byari bihasanzwe birimo ubuhinzi, uburobyi Kandi ko Ari ingenzi mu kugera ku iterambere.

 Nov 14, 2022 - 15:59