RUHANGO:Gushyigikirwa n’amadini n’amatorero byabafashije kwikura mu bukene

Abatuye mu Murenge wa NTONGWE, baravuga ko kuba amadini n'amatorero agira uruhare mu iterambere n'imibereho myiza yabo byabafashije kwihangira imirimo mito ibyara inyungu, bava mu kiciro kimwe cy'imibereho bajya mu kindi. Ibi babitangaje ubwo itorero rya UEBR Gikoma ryashyikirizaga certificate abantu 38 ryigishije ubudozi n'ubwogoshi, ndetse batangiye no gushyira mu bikorwa ibyo bize.

kwamamaza

UWIMANA Donatille utuye mu Murenge wa Ntongwe, mu Kagari ka GAKO, avuga ko akirangiza kwiga amashuri yisumbuye atabonye amahirwe yo gukomeza muri kaminuza. Ibyo byatumye yisanga agorwa no kwigurira amavuta ndetse n'ibindi umwana w'umukobwa akenera.

Mu kiganiro n’Isango Star, yagize ati: “naje kugira amahirwe itorero rya UEBR riimfasha kwiga imashini none nkaba nsigaye ndoda nuko nkabona amavuta, inkweto kandi nanjye ubwanjye nkidodera. Mbere, byasabaga ko naka ababyeyi amafaranga yo kugura imyenda, amavuta…ariko ubu kuva aho menyeye kudoda nsigaye mbona ibiraka nkadoda nuko nkabona amafaranga.”

Uwimana uvuga ko yidodera imyenda yo kwambara, avuga ko mu gace k'icyaro batuyemo, umubare muni w'urubyiruko rujya mu mijyi, bityo bamwe bakaba n'ibirara.

Gusa we na bagenzi 37 bigishijwe umwuga w'ubudozi n'itorero rya UEBR-Gikoma mu bufatanye na Compassion Internationale, batangiye gukorera amafaranga. Hiyongeraho n'abandi umunani, bize kogosha, bifasha imiryango yabo n'abaturage bajya kwiyogoshesha kure.

Uwimana ati: “kubera ko hano ari mu cyaro, iyo turangije kwiga tubura ikintu dukora. Hari n’abajya kuba ibirara cyangwa wenda bakajya mu mujyi kandi badafite icyo bagiye kuhakora, ahubwo ari ukuzerera gusa. Turashima itorero ko badufashije tukabasha kwiga umwuga”

Mugenzi we ati: “ nanjye nize umwuga kandi ndimo ndakora byarafashe kandi n’abaturage b’inaha byarabafashije. Turashimira uruhare rw’amadini n’amatorero kuko babigizemo uruhare kugira ngo uyu mshinga ugere aha. Twafataga urugendo tukajya ku Kabeza cyangwa tukajya ku Ruhuha, kuko urabona ko ari ibintu bidasanzwe muri iki cyaro cyacu.”

Umuhuzabikorwa w'imishinga iterwa inkunga na Compassion Interanationale mu Turere twa Nyanza na Ruhango, Bahati Yusuf, avuga ko imishinga abafatanyamo n'amatorero igenda itanga umusaruro.

Asaba abahawe ubumenyi ko bakwiye gusigwa binogereza.

Ati: “ umushinga dufatanyamo n’itorero rya UEBR, hari umusaruro. Aba bantu twabatanzeho amafaranga arenga miliyoni esheshatu, amamashini, ibitambaro byo kudoda. Ubutumwa nabaha ni uko noneho bagenda bagashaka uko bacuka. Tuba twifuza ko niba tugufashije wowe tugushire ku ruhande noneho dufashe n’abandi. Ejo n’ejo bundi bafashe bagenzi babo nuko community igende itera imbere.”

yifashishije ingero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntongwe, NAHAYO Jean Marie, avuga ko amadini n'amatorero agira uruhare mu mibereho myiza y'abaturage. Ibyo bigaha ubushobozi abaturage, bitari ugusenga gusa.

Ati: “twigisha abayobozi b’amadini ko umuturage mwiza ari usenga ariko nanone akanakora kuko amasengesho yonyine ntabwo atunga umuntu.”

“by’umwihariko UEBR-Gikoma ni itorero ridufasha mu majyambere y’abaturage. Umwaka ushize bahaye abaturage baha inka zigera kuri 40. Uyu munsi badufashije mu kwigisha imyuga abaturage. Ubu umugore mu kazi, yarasanzwe akora k’ubuhinzi n’ubworozi, yongeraho no gukora umurimo w’ubudozi nuko agire urugo rukomeye, rudasabiriza.”

Itorero rya UEBR-Gikoma ku bufatanye na Compassion Interantional, bubakiye inzu abaturage 50. Yaba 30 bashyikirijwe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y'ubudozi n'umunani 8 basoje kwiga ubwogoshi, bose bahawe aho gukorera.

Bamwe bafite inzu badoderamo irimo n'imashini, abandi bakaba bafite aho bogoshera n'ibikoresho byose byatwaye arenga miliyoni 6 z’amafaranga y’u rwanda.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Ruhango.

 May 27, 2024 - 13:34