Congo Brazaville: Hagaragajwe ahakiri icyuho mu bikorerwa muri Africa.

Nyuma yuko hakomeje gushaka uburyo umugabane w’Africa wakwigira, hagaragajwe icyuho kikiri mu bikorerwa kur’uyu mugabane bishobora guhangana ku isoko n’ibiturutse ahandi. Icyakora Minisitiri w’ibigo bito n’ibiciriritse muri Congo Brazaville yatangaje ko hari icyizere ko abagore bo ku mugabane w’Africa bashobora gushyira hamwe bakazamurana, ndetse bigafasha mu iterambere ry’umugabane w’Africa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yahuje abagore batandukanye bo mu bihugu bitandukanye iri kubera muri Congo Brazaville kuva ku ya 31 Nyakanga (07) muri grand  Hotel de Kintele.

Mu biganiro bitandukanye byatanzwe, hibanzwe ku kuzamura Africa hashingiye kubihakorerwa, ariko hagaragazwa ko hri ahakiri icyuho harimo igishingiye ku kongerera agaciro, cyane  ibikomoka mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi.

Hiyongeraho kandi kuba inganda zikiri nke muri Africa bikagira ingaruka ku ngano y’ibyoherezwa mu mahanga, aho bigaragazwa ko bikiri bikeya.

Icyakora abagore bateraniye muri iyi nama, bavuga ko umugore ariwe mbaraga umugabane w’Africa ufite uyu munsi kuburyo yongeye imbaraga mu gushora cyane mu buhinzi ndetse no kongerera agaciro umusaruro  uvamo byagira ingaruka nziza ku iterambere rya Africa.

Ni mugihe hirya no hino usanga abagore bakora mu buhinzi n’ubworozi aribo benshi kurusha abagabo, ndetse ugasanga bahinga ibyo gutunga ingo zabo gusa.

Gusa barashishikarizwa  gukora bagamije kohereza umusaruro wabo ku isoko mpuzamahanga , ndetse bagakora ibishobora guhangana n’ibivuye mu bihugu byo hanze y’umugabane.

Minisitiri w’ibigo bito n’ibiciriritse muri Congo Brazaville avuga ko mugihe abagore bashyira hamwe bakazamurana byakongera imbaraga mu iterambere ry’umugabane w’Africa ndetse ibyo bitanga icyizere cyane.

Yavuze ko mur’iki gihe, abagore ari zo mbaraga Africa ifite ndetse zitigeze zikoreshwa cyane. ashimangira ko mugihe izo mbaraga zakwiyongera kuz’ abagabo byateza imbere umugabane w’Africa.

Iyi nama iri kubera muri Congo mu murwa mukuru Brazaville, yitabiriwe n’abagore bavuye impande zitandukanye z’uyu mugabane, barimo ba rwiyemezamirimo 9 b’abanyarwandakazi, bagomba kwitabira imurikagurisha ry’ibikorwa bitandukanye kugira ngo nabo bagaragaze ibyakorewe mu Rwanda.

Uretse abagore bitabiriye iyi nama yanateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umugore w’umunyafrica, hari n’abazanye n’abagabo kuko umugore adashobora gutera imbere adashigikiwe n’umugabo cyangwa se musaza we.

Iyi nama kandi yatangijwe ku mugaragaro n’umufasha wa Perezida wa Congo Brazaville, Madame Antoinette Sassou –Nguesso, ikazarangira ku ya 5 Kanama (08) 2023.

Iyi nama yitabiriwe n’abagore 9 bo mu Rwanda  ba rwiyemeza mirimo ndetse bakazitabira n’imurikagurisha ry’ibikorwa bitandukanye kugira ngo bagaragaze ibikorerwa mu Rwanda.

 Aug 2, 2023 - 20:21