Rulindo: Barataka  kwamburwa amafaranga y’amata bakamiye ikaragiro rya Buyoga mu myaka itatu ishize!

Aborozi b’inka bo murenge wa Buyoga bavuga ko hashize imyaka irenga 3 bambuwe amafaranga y’amata bakamiye ikaragiro rya Buyoga. Bavuga ko  bibagiraho ingaruka mu terambere ryabo.

kwamamaza

Abarozi b’inka n’abacunda b’amata bo mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo nibo bagaragaza ko bamaze imyaka irenga 3 bambuwe amafaranga y’umukamo bagemuriraga n’ikaragiro rya Buyoga.

Umwe muri bo yabwiye Isango Star ko “twebwe turakama twarangiza tukagemura amata nuko abakatubwira ngo ukwezi nigushira! Ukwezi kugashira, ukundi kukaza…bigeze hagati amafaranga turayabura burundu. Ubu turicwa n’inzara n’abana bakicwa n’inzara.”

Undi ati: “ikibazo twagize ni icy’amafaranga y’amata! Nyiri amata [uwitwa Mahoro] avuga ko bamwambuye amafaranga, natwe akavuga ko azatwishyura ari uko amafaranga ayabonye. Ni ukuyafata [amata] akayajyana kuyagurisha ku ikaragiro.”

“duheruka amafaranga muri covid! Baraza bati ntabwo barampemba…basubirayo…. Ntibahirire inka zabo zikabwirirwa. Reba nk’ubu tuje kurindagira mu mafaranga, ntayo tubonye!”

Bavuga ko bashingiye ku ngaruka mu iterambere ryabo batejwe n’uku kubambura, barasaba inzego bireba ko zabafasha kuva muri icyo gihirahiro bamezemo igihe, nuko bagahabwa amafaranga yabo.

Umwe yagize ati:“aborozi turasaba ko uwo Eric agomba kwishyura Mahoro nuko akaduha amafaranga yacu!”

Undi ati: “turasaba ko twahemberwa ku gihe, ukagemura ukavuga uti mu minsi 15 bazampa amafaranga!”

Gusa Hashimimana Eric; umuyobozi w’ikaragiro rya Buyoga, avuga ko nta mafaranga yasigayemo aba baturage.

Ati: “ nta na make, nta mafaranga yasigaye kuko n’ikenzeni (iminsi 15) yarangiye turi kuyishyura, ibyo kubara ibyayo madeni yo muri 2020 rero…ubwo se umuntu waba umurimo ideni ringana gutyo!”

Icyakora RUGERINYANGE Theoneste; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rulindo, avuga ko bagiye gufasha aba baturage bakishyurwa.

Ati: “ntabwo twabimenye, ubwo urumva ko batigeze batugezaho icyo kibazo, ariko turaza kugikurikirana kugira ngo gishakirwe igisubizo kuko ntabwo ntabwo bikwiriye ko umuturage yakwamburwa ibintu bye ngo bigende bihere kandi nk’abayobozi dufasha abaturage kubungabunga imitungo yabo. Rwose turaza kugikurikirana dufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo gishakirwe igisubizo kandi ndumva kizakemuka.”

Aba borozi bavuga ko bari bagiye mu bworozi bw’inka kugirango bubateze imbere hamwe n’imiryango yabo, ariko hari abagaragaza ko mugihe ntagikozwe ngo inka zabo zibagirire akamaro, icyizere kiri kugenda kiyoyoka.

Nimugihe ibi bishobora gutuma bamwe bacika intege, nuko ubworozi bw’inka bushingiye kuzitanga umukamo bakagenda busubira inyuma.

Ubusanzwe mu karere ka Rurindo  ni hamwe n’ahandi mu bice byiganjemo ibyaro mu gihugu usanga  imiryango myinshi itunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rulindo.

 Nov 29, 2023 - 14:51