Rubavu: Abarinzi b'amahoro barashinjwa kwiba imyaka barinda

Abahinzi bo mu murenge wa Mudende barashinja abitwa abarinzi b'amahoro bashinzwe kurinda imyaka y'abaturage ihinzwe mu mirima kuba aribo bari kuyiba. Ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko abo bigaragaraho barahanwa bakanavanwaho.

kwamamaza

Abiswe abarinzi b'amahoro ni abatoranyijwe kugirango barinde imyaka y'abaturage ihinzwe mu mirima. Gusa ibi bisa n’ibihabanye nabyo kuko bashinjwa kuba aribo bari kugira uruhare mu kuyiba, nkuko bivigwa n’abaturage.

Umwe yagize ati: “hari n’igihe abarinzi babyiba bitewe n’ibyo bavuganye na nyir’ibirayi nuko ntibabashe kumvikana. Noneho ugasanga babirayemo byose bakabimara!” “iyo abazamu bari gukorana n’ibisambo, bo baba bazi aho barajya kwiba noneho nabo bakaba bahazi, bakaba batahatangura ngo babafate bitewe nuko babiziranyeho.”

Undi ati: “bitewe nuko bo bavuga ngo ntibashaka ko ngo barinde, ariko yabona umwe aragiye akaza! Kandi nta wundi muntu wajya muri icyo kibanza wenyine adafite umurinzi. Ubwo rero tubashyizeho bajya baratwiba noneho kurushaho!”

Kuba abashinzwe kurinda imyaka mu murenge wa Mudende wo mu karere ka Rubavu,aribo bari kuyiba, biteza igihombo abaturage kandi bakanasubira inyuma bakabahemba. Abaturage bifuza ko uwatakaje ubunyangamugayo yahagarikwa.

Umwe ati: “nk’igihe twibwe ntitubahe ayo mafaranga kandi bakanaturiha.”

Undi ati: “turasaba yuko bakaza umurego cyangwa nabo bazamu bakishyiriraho undi mutekano usobanutse.”

“ abo bazamu babakuraho nuko buri wese akirindishiriza ku giti cye.”

Abakora uyu murimo wo kurinda imyaka n’abahoze mu barinzi b'amahoro nyuma bakaza  kubihagarika, nabo bemeza ko hari abagira uruhare rw'imbere mu kwibishya imyaka y'abaturage.

Umwe ati: “ni amahano kabisa! Ukareba uri kuvunika uri guhinga, nuko yarangiza uwo wihaye ngo n’ umurinzi akazana n’abandi bakiba imyaka yawe!”

Icyakora MURINDAGABO Eric uyobora Umurenge wa Mudende avuga ko niba hari abari kwiba imyaka basinzwe kurinda, uwo byagaragaraho babihanirwa bakakurwaho.

Ati: “niba hari ugaragayeho adafite ubwo bunyangamugayo bari bamutangiyeho ubuhamya, uwo arahanwa kandi ntakomeze kwitwa umurinzi w’amahoro. Rero abaturage nabo, bigaragaye ko abo barinzi b’amahoro bagira uruhare mu kubangiriza cyangwa mu kubiba, nabo baba baragize uruhare mu gutora nabi kuko iyo utoye nabi n’ubundi ingaruka zikugarukaho.”

Ibihingwa abatuye muri uyu murenge bahinga cyane harimo ibirayi, ubutunguru byo mu bwoko bwose n’ibindi abaturage bagaragaza ko aribyo bakesha imibereho.

Gusa niba intoranywa mu nyangamugayo ziswe abarinzi b'amahoro aribo bahindutse bakaba aribo bari kuyiba, hari abavuga ko ari igihombo cyikubye kuko n’ubundi aribo babihembera.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Rubavu.

 Aug 14, 2024 - 16:54