Abarezi baragaragaza uruhare rw'ubumenyingiro mu mitsindire y'abana

Mu ntara y’Amajyepfo bamwe mu barezi bagaragaje ko kwigisha abana banabafasha gushyira mu bikorwa no kubona imbona nkubone ibyo biga, bigira uruhare mu kuzamura igipimo cy’ubumenyi n’imitsindire byabo.

kwamamaza

Abanyeshuri bafashijwe kureba n’amaso ibyo biga, ni abo ku ishuri ribanza rya Mere du Verbe ryo mu Mujyi wa Kigali. I Nyanza mu Rukari, beretswe ingoro yerekana amateka y’abami mbere y’abakoloni, Ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa n’igice cy’inyambo.

Babonye inzu Kambere yanabayemo umwami Yuhi V Musinga, inzu yitwa Kagondo yabaga irimo amata yateretswe n’umukobwa w’isugi udafite inkovu, n’inzu kagondo y’inzoga yabaga irimo inzoga y’umwami n’umuziritsi w’imanzi.

Kwereka abana ibyo babigisha muri ubu buryo, abarezi babo bakavuga ko uwize ikintu akanakibona n’amaso ye, n’imbere y’ikizamini kitamwisoba.

Umwe yagize ati "bidufasha gusobanurira abana tubereka n'amaso ku maso kugirango bakomeze gutsindagira ibyo bize mu ishuri, iyo abibonye mu kizamini cya Leta ahita yibuka ko yabibonye n'amaso bikarushaho gutuma yakora neza icyo kibazo".

Undi yagize ati "nk'umwarimu wigisha isomo ry'ikinyarwanda turigisha bakabyumva ariko ntibasobanukirwa ibyo aribyo, ariko aho nabiberekeye barushijeho gusobanukirwa babaza n'ibibazo". 

I Huye ho, ku nzu ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda beretswe ibijyanye n’imiterere y’u Rwanda n’aho ruherereye, ibikoresho by’ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu, ubukorikori, imyubakire ya kera, imyambaro n’imitako, imyemerere n’ibindi….

Hirwa Elzabeth na Tuyishime Elisa bitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza bavuga ko ibyo babonye babyumvaga mu magambo ariko bizeye ko bizabafasha gutsinda neza.

Hirwa Elzabeth yagize ati "twabonye impu zakorwagamo imyenda abantu bakera bambaraga, intwaro bakoreshaga kugirango bahige babone icyo kurya, ibyo babumbaga nibyo babohaga n'uburyo Abami bagiye bagura u Rwnda rwacu, bizadufasha gutsinda icya Leta".

Tuyishime Elisa nawe yagize ati "twiteguye gutsinda cyane kuko hari ibyo twize mu ishuri nibyo twabonye ahangaha, byose twabonye bihura nibyo twize mu ishuri".     

Indi nama abarezi batanga ngo yafasha abana gutsinda neza ibizamini, ni ukubaha umwanya bakaruhuka kuko baba bamaze igihe kinini biga, kandi ngo bakabikora baniyungura ubumenyi muri ubu buryo bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Jul 10, 2023 - 08:36