Rubavu: abagize komite z'imicungire y'ibiza bongerewe ubumenyi

Abagize komite z'imicungire y'ibiza ku rwego rw'akarere n'imirenge ikunze kwibasirwa n'ibiza baravuga ko umwitozo w'ubutabazi bakoreshejwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa byUbutabazi [MINEMA] mu twego rwo kwitegura guhangana nabyo usize biteguye gutanga ubutabazi aho bwakenerwa. Ninyuma y'uko akarere ka Rubavu gashegeshwa n'ibiza bitandukanye inshuro nyinshi.

kwamamaza

Mu bihe bitandukanye akarere ka Rubavu kagiye gahura n'ibiza by'ubwoko bunyuranye bigatwara ubuzima bw'abaturage ndetse bigasenya inzu z'abaturage, ibikorwaremezo n'indi mitungo ikahangirikira. Muri icyo gihe cyose, hagiye hakenerwa ubutabazi bwihuse nkuko Minisiteri ishinzwe ibikorwa byUbutabazi, MINEMA, ibigaragaza. 

 Agaruka ku kamaro kigikorwa cy'uyu mwitozo mu biza bikunze kwibasira aka karere, Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu, yagize ati:" dukora nkaho ibiza byabaye kugira ngo twisuzume turebe ko buri wese ari mu mwanya we, turebe ko abantu bose bahari, abo twatekerezaga badahari tubasimbuze hakiri kare kuburyo ibiza biramutse bije byasanga twese twiteguye." 

Bamwe mu bagize komite z'imicungire y'ibiza bahuguriwe iki gikorwa, nabo bagaragaza ko bungutse byinshi bishobora kubafasha mu gihe haba habaye Ibiza.

Umwe muribo yagize ati:" byongeye kutwereka ko dukwiye kugira n'igitabo kigaragaza iby'umurimo ukora igihe cyose habaye Ibiza. Ikindi bitwunguye ni uko turushaho gukomeza kwitegura mbere yuko ikiza kiba."

Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'ubutabazi [MINEMA], ACP Egide Mugwiza, asobanura ko nubwo aka karere gakunze kwibasirwa n'ibiza bitandukanye, ngo bibaye ngombwa iyi Minisiteri yiteguye gutanga ubutabazi bwihuse ku buryo buhagije. 

Ati:" kwitegura, duhora twiteguye iyo turi muri ibi bihe nk'ibi. N'uyu mwitozo ni kimwe mu kwitegura. Iyo dukoze umwitozo nk'uyu biba bigatagaza ko tugira ngo abantdu bose bitegure... kugira ngo hagize ikiba babe bashyize hamwe, bazi icyo gukora mu gihe gikwiye."

" hanyuma indi myiteguro, tuba twatateguye ku rwego rw'akarere, ku rwego rw'umurenge, ndetse n'izindi nzego zikorana: Polisi, Army, Red Cross, n'abandi bafatanyabikorwa mu bikorwa by'ubutabazi."

Umwitozo wo kureba aho imyiteguro yo guhangana nibiza wakorewe mu karere ka Rubavu wahawe abarimo komite z'imicungire y'ibiza ku rwego rw'akarere, urw'imimirenge n'abandi bafatanyabikorwa bafatanya mu gihe habaye ibiza.

Akarere kibasiwe nibiza birimo nk'imitingito, yakurikiye iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo, imyuzure y'umugezi wa Sebeya, ibisasu byagiye bigwa ku butaka bwu Rwanda biturutse mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Kongo, n'ibindi biza bitandukanye.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - Rubavu

 Apr 11, 2025 - 15:29