Iburasirazuba: Barasabwa kwirinda ibyakwangiza ubumwe bw’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba ndetse n’ubw’inzego z’umutekano muri iyi ntara burasaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, bakirinda gukora ibikorwa bibangamira ubumwe bw’abanyarwanda.

kwamamaza

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba; yasabye abatuye iyi ntara kumva ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri muntu.

Ati: “ twese nk’abaturage b’intara y’Iburasirazuba twumve ko dufite inshingano zo kwibuka, zo kwitabira ibiganiro bitandukanye, izo gukorera umutekano cyane cyane uw’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyabo. Dufite n’inshingano, cyane cyane zo kwigisha amateka abana bacu bato, barumuna bacu…bamwe batayazi cyangwa se bayabwirwa nabi.”

Kanyamihigo Innocent; Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba we yasabye  abatuye iyi ntara kwirinda ibikorwa byose bibangamira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,ahubwo bakabafata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye.

Ati: “…tuzasoze turi free kuko mu ihe byashiraga hari abantu bavuze amagambo atanoze, bagiye gutema imyaka y’umuntu wacitse ku icumu cyangwa se bagatema itungo rye, bakavuga amagambo mabi, ugasanga bimugizeho ingaruka bitari ngombwa. Dusobanukirwe, twese dufatanye…twirinde imvugo ziserereza, z’amacakubiri n’ikindi cyose cyabangamira ubumwe bw’abanyarwanda.”

Rutaro Hubert; Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, mu ntara y’Iburasirazuba,yibukije abatuye iyi ntara kwirinda ibyaha byose birimo ibyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi nkabyo, kuko uwo bigaragayeho abihanirwa.

Ati: “ ibyaha abantu bakwiriye kwirinda ni uguhohotera uwacitse ku icumu, gupfobya jenoside, kuyihakana, kwirinda kuyiha ishingiro ndetse no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetsi cyangwa amakuru bijyanye na jenoside. Ibi n’ibyo bikunze gukorwa muri ibi bihe. Rero abantu bakabyirinda….”

@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Apr 8, 2024 - 10:40