
RDC yatangije igikorwa cyo guhiga FDLR, yagaragaje imbogamizi za bimwe mu birindiro biri ahagenzurwa na AFC/M23
Mar 31, 2026 - 10:46
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yatangije igikorwa cyo guhiga abarwanyi b'umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakiri ku butaka bwabo ngo basubizwe mu gihugu cyabo cy'u Rwanda. Ibi bitero byatangiriye i Kisangani, ariko ihita igaragaza imbogamizi yise izikomeye zirimo kuba ibirindiro bimwe bya FDLR biri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igaragaza ko bizabangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.
kwamamaza
Igisirikare cya RDC (FARDC) cyatangaje ko cyatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo gushaka, kwambura intwaro no gutahukana abarwanyi ba FDLR, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro aherutse kuganirwaho i Washington.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu mujyi wa Kisangani, mu ntara ya Tshopo, wahiswemo nk’ahazajya hakirirwa abarwanyi bemeye gushyira hasi intwaro cyangwa abafashwe, mbere yo koherezwa mu Rwanda bafite umutekano usesuye n’ubugenzuzi mpuzamahanga.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, FARDC yateguye batayo eshatu zihariye zizakora iki gikorwa. Imwe muri zo ifite ubunararibonye mu mirwano yo mu mashyamba ndetse yahawe ibikoresho binyuze mu bufatanye bwa gisirikare na Leta y’Ubufaransa, bikaba biteganyijwe koherezwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo imyiteguro yakozwe, iki gikorwa gihura n’imbogamizi zikomeye ku rwego rw’umutekano n’ibikorwa remezo. Iya mbere ikomeye ni uko ibice byinshi bivugwamo ibirindiro bya FDLR, birimo Rutshuru, Nyiragongo na Masisi, biri mu maboko y’ihuriro rya AFC/M23, bigatuma ingabo za FARDC zitabigeramo byoroshye hatabayeho kubanza kuva kw’izo ngabo muri ibyo bice.
Bavuga ko hari kandi ikibazo cy’inkunga mpuzamahanga, aho ubuyobozi bwa RDC bugaragaza ko buzakenera ubufasha mu bijyanye n’ibikoresho n’ubutasi, by’umwihariko buturutse ku miryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yanagaragaje ko ishyize imbere uburyo bwo gushishikariza abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake, mu rwego rwo kugabanya imirwano ishobora gushyira mu kaga abasivili batuye mu bice byugarijwe n’intambara.
Iki gikorwa gifatwa nk’ikigeragezo gikomeye ku gisirikare cya RDC, mu kugaragaza ubushake bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu mu gihe bushinjwa gukorana n'uyu mutwe.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


