Sénégal: Perezida Faye yashyizeho Guverinoma nshya bitagizwemo uruhare n'ishyaka rye biteza impungenge

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Guverinoma nshya ku wa 1 Kamena (06) 2026, ishyaka abarizwamo rya Pastef riyobowe na Ousmane Sonko ritabigizemo uruhare. Ni nyuma y’amakimbirane hagati y’aba banyapolitiki bombi bakomeye mu gihugu yatumye Sonko yirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Ni ibintu bikomeje guteza impungenge ku hazaza h’ubutegetsi n’ubukungu bw’icyo gihugu.

kwamamaza

Nyuma y’iminsi 11 Perezida Faye yirukanye Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ku wa Mbere yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 30 bayobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou Mohamed Lô.

Ishyaka rya Pastef, ryafashije Faye kugera ku butegetsi kandi akibarizwamo, ryatangaje ko ritazitabira iyi Guverinoma kubera ibyo ryise “kutumvikana” ku bijyanye n’ishyirwaho ry’abagize Guverinoma.

Muri iyi Guverinoma nshya ntiharimo abanyapolitiki bakomeye b'iri shyaka cyangwa abafatanyabikorwa ba hafi ba Sonko bari bayoboye za minisiteri zikomeye zirimo iy’Umutekano, Ubutabera n’Ibikomoka kuri Peteroli. Batatu gusa b'abanyamuryango b'ishyaka rya Pastef nibo bagumye muri Guverinoma, barimo Yankhoba Diémé wagizwe Minisitiri w’Ingabo nyuma yo kuva muri Minisiteri y’Ubwikorezi. Aba biyongeraho abandi bane bavuye muri iri shyaka ariko batari aba hafi ya Sonko.

Abenshi mu bagize Guverinoma ni impuguke n’abanyapolitiki bo ku ruhande rwa Perezida Faye. Cheikh Diba yagumanye inshingano zo kuyobora Minisiteri y'igenamigambi n’ingengo y’imari nk'uwakurikiranye inama akanakorana hafi n'ikigega mpuzamahanga cy'imari ( FMI) mu gihe Sénégal ikomeje guhangana n’umwenda munini.

El Hadji Abdourahmane Diouf, wari usanzwe ayobora Minisiteri y’Ibidukikije, yagizwe Minisitiri wa Peteroli, Ingufu n’Amabuye y’Agaciro. Uyu munyapolitiki ari mu ba mbere bagaragaje ku mugaragaro ko bashyigikiye Perezida Bassirou Diomaye Faye mu makimbirane yari amaze igihe hagati ye na Ousmane Sonko.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, uwari uyiyoboye wari usanzwe ari umwunganizi mu mategeko wa Sonko ntiyasubiye muri Guverinoma, ahubwo yasimbujwe Mouhamadou Makhtar Cissé. Cissé yigeze kuyobora ikigo cya gasutamo cya Sénégal, ndetse anazwi kuba yarabaye Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu wa nyuma ku butegetsi bwa Macky Sall, ari na we wari ushinzwe gutegura no kuyobora amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu 2024.

Minisitiri w’Intebe Lô yavuze ko iyi ari “Guverinoma ifite inshingano zo gutanga umusaruro”, ariko ishyirwaho ryayo ridafite Pastef ryatumye bamwe bibaza niba izabasha gukomeza kugira imbaraga za politiki mu gihe umubano hagati ya Faye na Sonko ukomeje kuzamo agatotsi.

@RFI

 Jun 2, 2026 - 09:15