
Abasirikare ba Amerika bari mu ntambara ya Iran barataka inzara n’ibura ry’ibiribwa mu mato
Apr 17, 2026 - 14:28
Mu gihe Donald Trump atangaza ko ibiganiro byo guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwo hagati biri gutanga icyizere, abasirikare ba Amerika barwanira mu mazi bari mu mato ya gisirikare mu burasirazuba bwo hagati baravuga ko babayeho nabi kubera ibura ry’ibiribwa, imiti n’ibikoresho by’isuku. Ibi byatumye morale yabo igabanuka cyane ku rubanza.
kwamamaza
Amakuru aturuka ku miryango y’aba basirikare n’abatangabuhamya atangaza ko abasirikare ba Amerika bari mu bikorwa byo kugenzura no gufunga inzira z’amazi zijya muri Iran, cyane cyane abari ku bwato bwa USS Tripoli, bahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa.
RFI yatangaje ko amafoto yoherejwe n’umwe mu basirikare agaragaza ifunguro rito cyane rigizwe n’agace gato ka tortilla n’inyama nke cyane, ibintu byateye impungenge imiryango yabo, itashoboraga kwizera ko ari byo abasirikare b’igihugu gikomeye nka Amerika bagaburirwa.
Iruhande rw'ibi, abasirikare bo mu bwato bwa USS Abraham Lincoln, nabo bagaragaje ko ifunguro bahabwa ridahagije: igice gito cy’inyama ziseye, ibishyimbo bike n’imboga zitetse nkeya. Umwe mu basirikare yandikiye nyina mbere ko ububiko bw’ibiribwa bwenda gushira kandi ko morale y’abasirikare iri ku rwego rwo hasi rutigeze rubaho mbere.
Uretse ibiribwa, haravugwa kandi ibura ry’ibikoresho by’isuku n’imiti y’ibanze. Ibi byatumye imiryango yabo ishaka kubafasha iboherereza ibintu nk’imiti irimo iya aspirin n'udupfunyika tw’isuku n’ibiribwa byongera ingufu.
Gusa ibyo byose byakomwe mu nkokora n’icyemezo kidasanzwe cyafashwe cyo guhagarika kohereza amabaruwa n’imizigo y’abasirikare muri ako karere, bituma ubufasha bw’imiryango butabageraho.
Kugeza ubu, Pentagon ntacyo iratangaza kuri ibi bibazo nubwo itangazamakuru ryo muri Amerika rikomeje kuyibaza ibisobanuro, mugihe ibintu bikomeje kongera impungenge ku mibereho y’abo basirikare bari mu bikorwa byo mu Burasirazuba bwo hagati.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


