Yarahiye ko Israel itazinjira mu ntambara na Hezbollah

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyinjira mu ntambara n’umutwe wa Hezibollah ukorera muri Liban.

kwamamaza

Mu ruzinduko rwe ku ngabo zicunga umutekano ku ruhande rw’umupaka iki gihugu gihana na Liban, Benjamin Netanyahu, yavuze ko “[Hezbollah] izaba ikoze ikosa rinini cyane ku buzima bwayo. Tuzayikubita n’ingufu zitagira urugero. Izaba ari intambara yo kubarimbura no kurimbura Liban”.

Netanyahu avuga ko intambara igihugu cye kiri kurwana ari iyo gukiza ubuzima bw’abanya-Israel, bityo ari iyo gupfa no gukira.

Yatangaje ibi mugihe umutwe wa Hezbollah watangaje ko witeguye neza kurwana na Israel.

Kuva intambara na Hamas yatangira nyuma y’ogitero cyayo muri Israel ku ya 7 Ukwakira (10) 2023, imibare yerekana ko abantu 27 aribo bamaze gupfa mu majyepfo ya Liban mugihe ingabo za Israel zarasanaga n’abarwanyi ba Hezbollah.

Ingabo nibuza eshanu za Israel hamwe n’umusivire umwe barishwe muri Israel, nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Israel.

Israel yategetse ko imiryango igera muri mirongo ituye muri ako karere yimuka ndetse ejo ku cyumweru yongeyeho n’indi miryango 14.

Nayo mu gihugu cya Syria nacyo bihana imbibi, Iran isanzwe ifitemo ingabo, ku cyumweru, Israel yateye za Misile ku bibuga by’indege bya Damascus na Aleppo kubera imfashanyo ya gisirikari yari igihe kuhanyuzwa na Iran, bihitana ubuzima nibura bw’abakozi babiri, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Leta ya Syria.

Kugeza ubu, ibi bibuga by’indege ntibirimo gukora bitewe nuko imihanda y’indege yangiritse.

 Oct 23, 2023 - 18:38