
RDC: Sosiyete sivile yasabye Inteko Ishinga Amategeko kugenzura guverinoma nta kubogama
Mar 20, 2026 - 09:28
Mu gutangira igihembwe gishya cy’Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, sosiyete sivile yasabye Abadepite n’Abasenateri gukora igenzura rikomeye kandi ridahengamiye kuri Guverinoma, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano n’imibereho bikomeje kuremerera abaturage bo muri iki gihugu.
kwamamaza
Sosiyete sivile yibukije Inteko inshingano zayo zo kugenzura ubutegetsi nyubahirizategeko, isaba ko yakwigenga byuzuye kandi igakurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu buryo buboneye.
Banashimangiye ko hakwiye gushyirwa imbere amategeko afite ingaruka zigaragara ku mibereho y’abaturage, cyane cyane mu gihe serivisi z’ibanze zirimo amazi, amashanyarazi, ubuzima n’uburezi bikomeje kuzahara, mu gihe ruswa igihangayikishije.
Ku bijyanye n’umutekano, Gloire Manessa; Uuvugizi wa sosiyete sivile yitwa ASBL Citoyen, yavuze ko ari cyo kibazo cya mbere gihangayikishije Abanye-Congo. Yagaragaje ko uretse intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC, hari n’ubwiyongere bw’ubujura n’ishimutwa ry’abantu, by’umwihariko mu murwa mukuru Kinshasa.
Yongeyeho ko abaturage bakeneye ingamba zifatika zirimo kugabanya izamuka ry’ibiciro ku isoko, guhanga imirimo no kunoza imishahara kugira ngo babashe kwihaza mu buzima bwa buri munsi.
Ku rundi ruhande, Jonas Tshiombela; umuhuzabikorwa wa NSCC, yanenze uburyo Inteko Ishinga Amategeko yakomeje kunanirwa kugenzura Guverinoma uko bikwiye. Yashimangiye ko abaturage batatoye abayigize ngo babe abarebera, ahubwo ngo bakore igenzura, babaze ibibazo kandi bafate ibyemezo bifasha igihugu.
Sosiyete sivile yanasabye ko iki gihembwe cy’Inteko cyarangwa n’ibikorwa bifatika, bigamije gukemura ibibazo byihutirwa, aho gukomeza kumva amagambo adakurikirwa n’ibisubizo.
@Radio Okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


