Benin: Abagabo batatu bakekwaho gucura umugambi wo gukora Coup d'État batawe muri Yombi

Abagabo batatu bo muri Bénin barimo uwahoze ari minisitiri n'umugabo ushinzwe umutekano wa Perezida Patrice Talon, batawe muri yombi bakekwaho gucura umugambi wo kumuhirika ku butegetsi, nk’uko umushinjacyaha wa leta yabitangaje.

kwamamaza

Aganira n'abanyamakuru, umushinjacyaha Elonm Mario Metonou yavuze ko ku wa kabiri aribwo Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri w'imikino yafashwe arimo guhereza imifuka itandatu y'amafaranga Col. Djimon Tévoédjrè Dieudonné; umuyobozi w'umutwe w'abasirikare barinda Perezida Talon.

Abakora iperereza bavuze ko Col. Djimon yari arimo guhabwa ruswa kugira ngo atazabangamira iryo hirika ry'ubutegetsi ryari riteganyijwe ku wa gatanu muri icyo gihugu.

Undi watawe muri yombi ni Olivier Boko; umucuruzi akaba n’ inshuti ya Perezida Talon, wari uherutse kumvikanisha ko afite gahunda yo kujya muri politike.

Abanyamategeko ba Boko n'abamushyigikiye bamaganye icyo bise ishimutwa ndetse basaba ko yahita arekurwa.

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko  hakomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abandi bakekwa kuba muri uwo mugambi.

Bénin yahoze ishimagizwa nk'igihugu kirimo demokarasi y'amashyaka menshi; Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ku butegetsi bwa Perezida Talon yarushijeho kujya mu nzira y'ubutegetsi bw'igitugu.

Icyakora Perezida Talon yatangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora yo mu mwaka wa 2026.

Kuva mu mwaka wa 2020, muri Afurika y'iburengerazuba n’iyo hagati hamaze kuba za  Coup d'État umunani kandi zikozwe n'igisirikare n'andi magerageza menshi yo guhirika ubutegetsi yagiye abaho ariko umugambi ntugerweho.

 Sep 26, 2024 - 15:01