
Amerika na Israel ntibyitabiriye inama yiga ku bibazo bya Palestine
Jul 29, 2025 - 12:21
Amerika na Israel ntibyitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kibazo cya Palestine, iri kubera ku cyicaro cya ONU i New York. Ibihugu byitabiriye iyi nama byagaragaje ko hakenewe ibisubizo byihuse byo gukemura ibibazo bya Palestine na Israel, ndetse basaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habeho amahoro arambye binyuze mu ishyirwaho ry’ibihugu bibiri bibana mu mutekano.
kwamamaza
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Arabiya Sawudite n’Ubufaransa, yahurije hamwe ibihugu bigera kuri 125, birimo n’ibigera kuri 50 bihagarariwe n’abaminisitiri, aho igamije gushaka umuti urambye w’ikibazo cya Palestine, yakomeje ku munsi wayo wa kabiri, aho hagaragayemo ubwitabire buhambaye bw’ibihugu byinshi.
Ku munsi wa mbere w’iyo nama, abayitabiriye bashimangiye ko hakenewe igisubizo cya politiki kirambye ku bibazo hagati ya Israel na Palestine, bahuriza ku cyifuzo cy’uko haba ibihugu bibiri (Israel na Palestine) bibana mu mahoro n’umutekano.
Mu gutangiza iyo nama, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yavuze amagambo akomeye asaba Isi gukora vuba.
Yagize ati: “Dukeneye kugira icyo dukora mbere y’uko ibintu bikomeza birushaho kuzamba. Kumeneka kw’amaraso muri Gaza bigomba guhagarara, imbohe zigafungurwa.”
Yongeraho ko "Ntitugomba gusa kugerageza kugenzura iki kibazo, tugomba kugikemura! Ntitugomba gutegereza ko ibintu byose biba byiza, ahubwo tugomba kubirema."
Ibibazo byibanzweho muri iyo nama byarimo umutekano wa Israel, ikibazo cy’ubukoroni mu gace ka Cisjordanie, ibibazo by’ubutabazi muri Gaza, gahunda yo kongera kubaka Gaza nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara, ndetse n’ibijyanye no kwambura intwaro Hamas.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yavuze ko igihugu cye gifite intego yo gusaba ibihugu byo ku isi gushyigikira igitekerezo cyo kwemera Palestine nk’igihugu cyigenga.
Yagize ati: “Nyuma y’amezi 22 y’ibiganiro byageragejwe bikanga, ni ukwibeshya gutekereza ko habaho agahenge karambye tutagaragaje icyerekezo rusange cy’uko ibintu byazaba bimeze nyuma y’intambara ya Gaza, tutagaragaje icyerekezo cya politiki gifatika cyangwa indi nzira isimbura intambara ihoraho."
Ubufaransa buvuga ko kubaho kw'ibihugu bibiri ( Israel na Palestine) ari byo byonyine bishobora gukemura ikibazo mu buryo burambye.
Iruhande rw'ibi, Luxembourg yatangaje ko izemera ku mugaragaro Palestine nk’igihugu cyigenga muri Nzeri (09) 2025, bikaba byitezwe ko n’ibindi bihugu by’i Burayi bishobora gukurikira ho.
Amerika na Israel ntibyitabiriye inama bise kwamamaza
Gusa iyi nama irimo kwiga ku ngingo z'ingenzi zirebana na Palestine na Israel, ntiyitabiwe na Amerika na Israel. Amerika, binyuze mu muvugizi w'Ububanyi n’Amahanga, yanenze bikomeye iyo nama, iyita “igikorwa cyo kwamamaza” aho kuba umwanya w’ibiganiro bifatika.
Yatangaje ko “iyi nama izatiza umurindi intambara, ishyigikire Hamas, inashyire mu kaga gahunda z’amahoro zifatika.”
Israel na yo ntiyatanze impamvu zigaragara ku kutitabira iyo nama, ariko abasesenguzi bavuga ko isanzwe itemera ibiganiro nk’ibi bitarimo uburyo bwayo bwa dipolomasi isanzwe ishyiramo imbere inyungu zayo z’umutekano n’akarere.
Nubwo bimeze bityo, abayitabiriye bakomeje gusaba ko ikibazo cya Palestine cyafatwa nk’ikibazo cyihutirwa gikwiye gukemurwa mu buryo burambye, aho guhora kizenguruka mu nama zidatanga ibisubizo.
Ibihugu byinshi biri mu nzira yo gushyigikira igitekerezo cyo gushyiraho ibihugu bibiri mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara idashira, ingingo Israel na Amerika zidashyigikiye na mba ndetse byamaganira kure.
Kutitabira kw'ibi bihugu by'ingenzi ku kibazo cya Palestine, by'umwiharuko muri Gaza, bishoboora gutuma iyi nama idafata imyanzuro ishyirwa mu bikorwa. Icyakora yafatwa nk’intambwe nshya mu kwereka amahanga ko hari ubushake bwo kongera gushaka igisubizo cy’amahoro arambye mu Burasirazuba bwo hagati.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


