Papa Francis yageze I Kinshasa (AFP)

Papa Francis yageze I Kinshasa (AFP)

Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa François/ Francis yageze ku kibuga mpuzamahanga I Kinshasa ku gicamunsi cyo kur’uyu wa kabiri, mu ruzinduko rw’iminsi ine ari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

kwamamaza

Papa Francis yageze I Kinshasa mu ruzinduko yarategerejweho cyane, nyuma yo kurusubika ku mpamvu leta ya Vatican yavuze ko ari iz’uburwayi.

Jorge Bergoglio ni umusaza w’imyaka 86, yabwiye itangazamakuru ko “hashize umwaka dutegereje, ni uruzinduko rwiza, nifuzaga kujya I Goma ariko kubera ikibazo cy’umutekano, sinshobora.”

Papa ageze I Kinshasa mugihe hitezwe ibitero byinshi mur’iki gihe cy’uruzinduko rwe, nubwo urwo yagombaga gukorera I Goma rwamaze gusubikwa kubera ikibazo cy’intambara iri hagati y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa M23 imaze hafi umwaka ibera mu burasirazuba bwa RD Congo.

RDC ituwe na miliyoni zirenga 110 z’abaturage, aho mu banyecongo 100, 40 muribo aba ari abakilisitu Gatorika, ibyo bigatuma kiba aricyo gihugu cya mbere ku mugabane w’Africa gifite abakilisitu Gatorika benshi.

Nimugihe kandi iki gihugu cyitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu Ukwakira (12) uyu mwaka, aho byitezweho Papa azasaba inzego zibishinzwe kuyategura mu mucyo.

Papa yageze I Kinshasa ku gicamunsi cyo kur’uyu wa kabiri, aho byitezweko ku wa gatanu azakomereza uruzinduko rwe muri Sudan y’Epfo.

Byitezweko kandi uyu mushumba wa kiliziya Gatorika azageza ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima n’ubwa amahoro muri ibi bihugu byugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke.

@AFP.

kwamamaza

Papa Francis yageze I Kinshasa (AFP)

Papa Francis yageze I Kinshasa (AFP)

 Jan 31, 2023 - 16:34