Perezida Trump yasabye ko hafatwa ingamba zo gukomeza gufunga ibyambu bya Iran mu muhora wa Hormuz

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye abajyanama be kwitegura gukomeza gufunga ibyambu bya Iran mu muhora wa Hormuz igihe kirekire, nyuma y’uko ibiganiro byo guhagarika intambara bimaze kugera ahakomeye. Trump yavuze ko atanyuzwe n’icyifuzo giheruka gutangwa na Tehran, ahitamo gukomeza igitutu ku bukungu bwayo no ku bucuruzi bwa peteroli, aho kuba yasubukura ibitero cyangwa ngo yikure mu makimbirane.

kwamamaza

Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Trump yabwiye abo bakorana ko gukomeza gufunga inyambu bya Iran byo mu muhora wa Hormuz ari yo nzira ifite inyungu nyinshi kurusha izindi. Ubuyobozi bwa White House buvuga ko iyi ngamba yatangiye kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Iran, kuko ngo peteroli yayo iri kubura abayigura ndetse n’aho kuyibika.

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye cyakajije ibihano by’imari kuri Iran binyuze mu gikorwa yise Economic Fury. Yavuze ko cyibasiye uburyo bw’imari bwihishe, ikoreshwa ry’amafaranga y'ikoranabuhanga ya crypto, amato akoreshwa mu bucuruzi bwihishe ndetse n’imiyoboro itanga intwaro.

Yongeyeho ko ikirwa cya Kharg, gifatwa nk’ingenzi mu kubika no kohereza peteroli ya Iran, kiri hafi kuzura, ibintu bishobora gutuma Tehran igabanya umusaruro wa peteroli. Bivugwa ko ibyo byayiteza igihombo cya miliyoni 170 z’amadolari ku munsi.

Ni ku gihe Minisitiri w’Ingabo wa Amerika Pete Hegseth ategerejwe kwisobanura imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu ku buryo iyi ntambara iri kuyoborwa, mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego ndetse no muri Liban Israel ikomeje ibitero byo guhangana na Hezbollah.

 Apr 29, 2026 - 09:03