RDC: Abatuye muri Rugarama yo muri Rutshuru bugarijwe n'inzara 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, (OCHA), ryatangaje ko inzara ikomeye yibasiye hafi imiryango yose ituye muri Rugarama mu gace ka Busanza, teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Democratic Republic of the Congo. Iri shami rivuga ko iyi nzara yatewe ahanini n’intambara zikomeje muri aka gace, ihungabana ry’ubukungu, ibiza ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa.

kwamamaza

Raporo ya OCHA igaragaza ko imiryango yose yo muri Rugarama ifite ikibazo gikomeye cyo kubona ibiribwa bihagije kandi bifite intungamubiri, bigatuma benshi bafite imirire idahagije.

Iki kibazo cyiyongereye cyane bitewe n’intambara zimaze igihe muri teritwari ya Rutshuru, zasenye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi byari bitunze abaturage.

Raporo ivuga ko ikibazo cy’inzara kitagarukira kuri Rugarama gusa, kuko no mu gace ka Kalembe ho muri Rutshuru, nibura 87% by’imiryango yaho nayo iri mu bibazo bikomeye byo kubona ibiribwa bihagije.

Abugarijwe cyane ni abimuwe n’intambara n’imiryango iherutse kubakura mu byabo bagahunga. OCHA ivuga ko hafi 95% by’imiryango y’abimuwe ifite ikibazo gikomeye cy’imirire, mu gihe 80% muri bo batangiye gukoresha ingamba z’ubutabazi bwihutirwa kugira ngo babashe kubaho.

Kubera ubukene bukabije, abaturage benshi batangiye gukoresha uburyo bukomeye bwo kubaho. Hari abemera kugurizwa ibiribwa, kohereza bamwe mu bagize umuryango kurya ahandi, cyangwa kugurisha ibikoresho byo mu rugo kugira ngo babone amafaranga yo kugura ibyo kurya.

Abandi bageze aho bakura abana mu mashuri, bagasaba ubufasha mu baturage. OCHA ivuga ko hakenewe ubufasha bwihuse kugira ngo hirindwe ko ikibazo cy’inzara kirushaho gukomera muri aka gace.

@Radio Okapi

 Mar 10, 2026 - 11:54