Birmanie: Aung San Suu Kyi yahamwe n'icyaha cyo kwiba amajwi mu matora akatirwa imyaka 3.

Suu Kyi

Abunganira Aung San Suu Kyi wahoze ayobora Myanmar /Birmanie bavuga ko urukiko rwa gisirikari rw’iki gihugu rwamukatiye ikindi gifungo cy’imyaka itatu, nyuma yo kumuhamya kwiba amajwi mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye mu mpera za 2020.

kwamamaza

Suu Kyi  ubu amaze guhabwa igifungo cy’ imyaka 20 ku byaha 11, mu gihe hagisigaye ibindi byaha byinshi agikurikiranyweho.

Mu bihano yahawe kuri iyi nshuro harimo no gukora imirimo y’imbaraga, nk’uko bivugwa n’abamwunganira.

Ku ruhande rwe, ahakana ibyo ashinjwa byose ndetse byakomeje kwamaganwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ari impamvu za politiki.

Suu Kyi yahamwe n’icyaha cyo kwiba amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye m’Ugushyingo (11) 2020, aho ishyaka rye rya National League for Democracy (NLD), ryegukanye intsinzi y’amajwi menshi.

Muri Gashyantare (2) 2021, nibwo igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwe cyitwaje ko habayeho kwiba amajwi mu matora ariko komisiyo y’amatora yo muri iki gihugu ikabihakana, ikavuga ko ibyagaragaye byari ibyifuzo by’abanya-Birmanie.

Imiryango mpuzamahanga yakomeje kuzamura ijwi yamagana ibyakozwe n’igisirikari. ONU  ivuga ko urubanza rwa Suu Kyi ruteye isoni , mugihe igirilikari kivuga ko rukurikije amategeko.

Igihe ibyaha byose ashinjwa byamuhama Suu Kyi w’imyaka 77 y’amavuko, yahabwa igifungo cyagera ku myaka 200.

Suu Kyi si ubwa mbere ahuye n’ikibazo nk’iki cyo gufungwa,  kuko yahawe igikombe cyitiriwe Nobel amaze igihe kinini afungishijwe ijisho mu rugo rwe ruherereye mu murwa mukuru Nay Pyi Taw.

Kugeza ubu nta bantu cyangwa itangazamakuru ryemerewe gukurikirana urubanza rwe kuko rwashyizwe mu muhezo, ndetse n’abamwunganira ntibemerewe kuvugana n’itangamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Umuvugizi  wa Amnesty International yabwiye BBC ko igisirikari gikoresha icyo bwita uburyo bwemewe n'amategeko nk'intwaro imwe muri nyinshi yo gushaka kwivugana abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwacyo.

Yagize  ati:"Imanza z'uruhererekane za Aung San Suu Kyi ni rumwe mu rugero rw’uko igisirikari cyagize ubutabera intwaro yihishwe inyuma na politiki cyangwa ibindi bitagira ishingiro, bashinjwa  abatavuga rumwe na cyo n'abakora imyigaragambyo.”

Nimugihe guhirika ubutegetsi bwa Suu Kyi byatumye haduka imyigaragambyo ikomeye hirya no hino muri Birmanie/ Myanmar bigatuma igisirikari kiri ku butegetsi gihiga abigaragambya bavuga ko bashyigikiye  demokarasi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abanyamakuru.

 Suu Kyi hamwe n'abandi bayoboke b'ishyaka rye bari mu bantu barenga 15 000 batawe muri yombi n'igisirikari kuva cyafata ubutegetsi,  naho abagera ku 12 000 baracyafunzwe, nk'uko bivugwa n'umuryango ufasha abanyapolitiki bari muri gereza (Assistance Association for Political Prisoners).

Ku wa gatanu, Uwahoze ahagarariye Ubwongereza muri Birmanie/Myanmar n'umugabo we bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe bashinjwa kurenga ku mategeko agenga abimukira.

Vicky Bowman, wahagarariye Ubwongereza muri iki gihugu kuva mu 2002 -2006, hamwe na Htein Lin batawe muri yombi mu cyumweru gishize bari aho bari batuye i Yangon.

 Sep 2, 2022 - 16:07