Polisi yafatiye mu cyuho abantu 24 bangiza imyaka n’imirima y’abaturage bayishakamo zahabu

Yifashishije ikoranabuhanga rya drone, mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Nzeli (09) 2025, Polisi ikorera mu Karere Ka Musanze yakoze ibikorwa byo gufata  abantu 24 bacukuraga amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu. Abo bantu bangiza imirima y’abaturage bayishakamo iyo zahabu.

kwamamaza

Ni nyuma y’uko bamwe mu batuye mu Kagali ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze bagaragaje ikibazo cy’ababangiriza imirima n’imyaka bayicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hifashishijwe drone ifata amafoto igaragaza aho abo bacukura mu mirima y'abaturage baba baherereye ndetse ikaba yanabakurikira aho bajya kwihisha igihe bahunze abaza kubafata.

Ni mu gihe, ibikorwa nk’ibi byo gufata aba bangiza imirima n’imyaka y’abaturage  bikorwa harabanje kwigisha abaturage ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo ndetse no kwangiza ibidukikije birimo imigezi, ubutaka ndetse n’ibindi.

IP Ignace NGIRABAKUNZI; Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego, abaturage basobanurirwa ingaruka zo kwishora mu bucukuzi butemewe ndetse bagasabwa kubireka. 

Ati:" Gufata abishora muri ibi bikorwa aba ari umwanzuro wa nyuma kuko babanza kugirwa inama no kwigishwa ingaruka zabyo. Abinangiye bakanga kubireka, ntiwabemerera ngo bakomeze kwangiriza bagenzi babo. Niyo mpamvu bafatwa kugira ngo bakurikiranwe.”

Yaburiye abantu bakomeze kwishora mu bikorwa nk'iki kuko ibikorwa byo kubirwanya bigikomeje.

Ati:" Kurwanya ibikorwa nk’ibi birakomeje ahantu hatandukanye, ni nayo mpamvu twongera kuburira ababyishoramo kubireka mbere y’uko bafatwa kuko nibinangira, bazafatwa babibazwe.”

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe hisunzwe amategeko.

Ni mu gihe gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bihanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 Sep 24, 2025 - 12:05