Inteko rusange ya Sena yatoye itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda

Kuri uyu wa 5 w'icyumweru dusoje Inteko rusange umutwe wa Sena wemeje umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga y'u Rwanda watangijwe na Perezida wa Repubulika maze inatora iryo tegeko.

kwamamaza

Ni umushinga bivugwa ko ugizwe n’ingingo 176 ariko ujya kuvugururwa ngo hari hagamijwe guhuza amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite azaba muri 2024.

Nyuma yuko umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda wemejwe n’umutwe w’abadepite maze ugasuzumwa n'inama y'Abaperezida ba za komisiyo ababungirije ndetse na biro ya Sena.

Inteko rusange ya Sena ikaba yatoye iri tegeko ku bwiganze bw’amajwi 25 kuri 25.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yagize ati "itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryemejwe n'Abasenateri 25, nta waryanze nta wifashe nta mfabusa yagaragaye, itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rikaba ritowe n'inteko rusange ya Sena".  

Ngo ni ku mpamvu nyamukuru yo guhuza amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite azaba muri 2024. Kandi ngo ni igitekerezo cyiza kandi cy’ingirakamaro, Visi Perezida wa Sena Hon. Nyirasafari Esperance nibyo agarukaho.

Yagize ati "icy'ingenzi cyatumye rinavugururwa byari uguhuza igihe cy'amatora y'Abadepite kugirango abere rimwe n'itora ry'umukuru w'igihugu kubera inyungu tubibonamo, ari ukugabanya ikiguzi cyayo matora yombi, umwanya w'abaturage tujya gutora kubihuza bifite ishingiro akaba ari nayo mpamvu batoye ivugururwa tegeko nshinga".   

Inteko rusange ya Sena yatoye itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda nyuma yo gushyirwaho mu mwaka 2003 ivugururwa muri 2015, muri uyu mushinga watowe na sena ufite ingingo 176, ingingo zemejwe uko ziri ni 156, ingingo zakorewe ubugororangingo bw’imyandikire ni 12, ingingo zakorewe ubugororangingo bw’ireme ni 8.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 5, 2023 - 07:32