Abagore ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika barizera ko isoko rusange ryo muri Afurika bazaribonamo inyungu

Ihuriro ry’abagore b’Abanyafurika barizera ko isoko rusange ry’umugabane wa Afurika bazaribonamo inyungu kandi bikagirira umumaro mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bakomokamo ku mugabane w’Afurika .

kwamamaza

Ni ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore bo ku mugabane w’Afurika bise mu ndimi z’amahanga FAFE (Forum Africain Des Fammes Entrepreneur) . bigiraga hamwe amahirwe ahari ku isoko rusange ry’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika. N’andi mahirwe kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore yo kumenya ibikubiye mu isoko rusange ry’umugabane wa Afurika.

Rose Manguele ni umuyobozi mukuru w’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’abagore nibyo agarukaho.

Yagize ati "twifuje gusobanukirwa neza,mbere na mbere niki gisabwa muri iri soko rishya ,ni ayahe mahirwe dushobora gufatirana,kugirango tubashe kwaguka , atari inganda zacu gusa , ahubwo n’iterambere ry’ibihugu byacu".

Yakomeje agira ati "nkunze kugira umuco wo kuvuga ngo ,iyo tuvuga ibikorwa by’ishoramari, ikintu cya mbere kirigize ni umushoramari,icya kabiri ni ishoramari rye, naho icya gatatu ni uburyo ibyo akora byakirwa ku isoko rusange. Bivuze ko hano muri FAFE icyo dushyira imbere , ni ukwihugura , ni ugutera imbere,gusobanukirwa neza ubushobozi bwacu, tububyaza umusaruro uko dushoboye,tubinyujije mu ishoramari ryacu,tukabasha guteza imbere iryo shoramari, kuburyo riba izingiro ry’iterambere ryo guhanga udushya mu iterambere,mu guhanga imirimo, mu bice bitandukanye dukomokamo".

Ni amahirwe ba rwiyemezamirimo b’abagore bagaragaza ko buri wese yakwisangamo , kuko mu ngingo zigize isoko rusange ry’umugabane w’Afurika harimo no gukoresha ifaranga rimwe rihuriweho, bamwe mu banyarwandakazi bari muri iri huriro bavuga ko aya mahirwe azagera mu bihugu byabo .

Agatesi Marie Laetitia Mugabo ni rwiyemezamirimo w’Umunyarwandakazi wari muri iri huriro.

Yagize ati "Umunyarwandakazi w’umushoramari hari byinshi yakungukira mu isoko rusange ry’Afurika kuba icyo gihe tuzaba dukoresha ifaranga rimwe, kuba kwinjira mu bihugu ntakindi bizajya bisaba imbibi zikavanwaho azunguka byinshi cyane, ubucuruzi buzagenda neza kandi arusheho kwiteza imbere, ibyo akora bimenyekane muri Afurika yose".

Madame Catheline Samba Panza wahoze ari Perezida w’inzibacyuho muri Centra Africa. Agaragaza ko kugirango aba ba rwiyemezamirimo babashe kubona urwo rwunguko hakwiye kubashyigikira.

Yagize ati "hakenewe ubufasha , hakenewe gushyigikira ibikorwa bizanwa na FAFE . ndi hano nzanye ubufasha bwanjye, mu buyobozi,mu gushyigikira iyi ntego, ndi hano mfite ubutumwa bwo gushyira hamwe,kw’abagore b’abanyafurika,abagore barwana intambara umunsi ku wundi mu ngo zabo".

Ni amahirwe akomeye kuko na za Guverinoma zo ku mugabane w’Afurika  zibashyigikiye.

Achille Bassileken ni Minisitiri ushinzwe inganda nto n’iziciriritse mu gihugu cya Cameroun nibyo agarukaho.

Yagize ati "ubuhahirane hagati y’umugabane buzashoboka ,atari uko ba rwiyemezamirimo b’abagore babigizemo uruhare ,ahubwo ari uko babigize ibyabo,kandi aba nibo bangobwa ,twamurikiwe ibyo bashyize hamwe, ndetse no guhura kwimbona nkubone muri iyi minisi ibiri".

Iri huriro ryateraniye mu gihugu cya Cameroun, ryari rihurije hamwe ba rwiyemezamirimo b’abagore baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Inkuru ya Uwe Herve Isango Star Kigali

 Nov 22, 2022 - 13:22