REB iravuga ko gahunda nshya yashyizweho ntacyo izica ku ngengabihe y’amasomo abanyeshuri bagombaga kwiga

Nyuma y’uko gahunda yo gutangira amasomo mu mashuri yo mu Rwanda ihindutse ikajya saa 08h30, ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB buravuga ko iyi gahunda ntacyo izica ku ngengabihe y’amasomo abanyeshuri bagombaga kwiga ngo habe hari amasomo runaka ashobora kutazigwa nkuko yari yarateganyijwe.

kwamamaza

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, nibwo leta y’u Rwanda yatangaje ko guhera mukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2023 amasaha amasomo atangiriraho azahinduka aho kuba saa moya bikaba saa mbiri n’igice. Ibi bikaba bisobanuye ko amasaha abanyeshuri biga nayo yagabanutse akava kuri 45 mucyumweru akaba 40.

Ukurikije uko integanyanyigisho yateguwe, leta ifite icyizere ko nta mbogamizi zizabamo bakizeza ko amasomo yose azigishwa uko yateganyijwe.

Dr. Nelson Mbarushimana umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushizwe uburezi bw’ibanze nibyo agarukaho.

Yagize ati "kubyerekeranye yuko haba hari imbogamizi z'uko hari isomo ritazarangira cyangwa se abarimu batazashobora kurangiza porogaramu yabyo dukurikije uko twabiteguye kuko nitwe dutegura integanyanyigisho ni natwe tuziha icyerecyezo kugirango uko twaziteguye zishobore kwigishwa neza, uretse kuzareba mu iherezo ry'iki gihembwe uko gahunda zashyizwe mu bikorwa uko twabiteguye tubona ko ibigomba gutangira kwigishwa mu gihembwe cya 2 n'icya 3 bizarangira neza".     

Uku kugabanuka kw’amasaha abanyeshuri bigaga, ngo bizanafasha abanyeshuri kwitegura neza kujya mu ishuri babonye umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo ndetse bikazanatuma biga neza nta munaniro bafite.

Umunyeshuri umwe yagize ati "bifite akamaro kanini cyane kubera ko iyo twabyukaga nijoro cyane twasinziraga turi gusubiramo amasomo, ariko ubungubu tuzajya turuhuka neza twige neza nta kibazo".

Undi yagize ati "bizadufasha kuko uba wabanje kugira umwanya wo kwicara ugatekereza neza ugashyira ku murongo ibyo ugiye gukora".    

Iyi ngengabihe igaragaza ko amasomo azajya atangira 8h30 akarangira 17h00.

Ikiruhuko cya mu gitondo kizajya gitangira saa 10h45 kirangire saa 11h00 naho ikiruhuko kini gifatirwamo amafunguro cyo kizajya gitangira saa 12h20 kirangire saa 13h25.

Ikiruhuko cya ni mugoroba cyo kizajya gitangira saa 15h25 kirangire saa 15h40, amasomo asozwe saa 17h00.

Mu mashuri akurikiza integanyanyigisho mpuzamahanga naho kwigisha bizajya bitangira saa 8h30, gusa igihe cyo gutaha bazakigenera hakurikijwe ibiteganywa na gahunda bakurikiza.

Inkuru ya Elia Byukusenge Isango Star

 Jan 11, 2023 - 09:59