Ngoma : Abashoramari barasaba ko ku biyaga hashyirwa amashanyarazi

Abafite ibikorwa ku nkengero z’ibiyaga byo mu karere ka Ngoma ndetse n’abifuza kuhashora imari barasaba ko hashyirwa ibikorwaremezo nk’amashanyarazi kugira ngo n’abandi bahayoboke baze kuhashora imari.

kwamamaza

Iyo urebye ahazengurutse ikiyaga cya Sake, ubona nta mashanyarazi arahagera. Ni kimwe no ku kiyaga cya Mugesera usibye ahahoze hitwa kuri papeteri mu murenge wa Zaza niho hari amashanyarazi.

Kuba nta mashanyarazi ahari bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma by’umwihariko abegereye ibyo biyaga bemeza ko bishobora kuba aribyo bituma abashoramari batayihashora nk’uko uyu muturage akomeza abisobanura.

Yagize ati "abashohoramari bakagombye kuza gukorera ahangaha batugaragariza imbogazi zuko nta muriro uhari bataza kuhakorera, natwe ubwacu nka koperative amafi akunda kudupfana kubera kubura firigo, kubera nta muriro, ni ikibazo kitubangamiye cyane, icyo dusaba tunifuza nuko batuzanira umuriro w'amashanyarazi". 

Nubwo badatobora ngo babivuge neza,abashoramari bagerageje gushyira ibikorwa byabo ku nkengero z’ibiyaga mu karere ka Ngoma ndetse n’abagiye kubihashyira bakomoza ku mbogamizi z’amashanyarazi ataragera aho bakorera ndetse n’aho bateganya gukorera.

Mwiza Ernest ugiye gushora imari iruhande rw’ikiyaga cya Mugesera ndetse na mugenzi we Muberuka Justin ufite ibikorwa by’ubucyerarugendo ku kiyaga cya Sake nibyo bagarukaho.

Mwiza Ernest yagize ati "ntabwo waza gukora ibikorwa wifuza ko biguteza imbere ibikorwaremezo bitarahagera, ni imbogamizi n'amazi meza ntarahagera ariko biri muri gahunda y'akarere turizera ko nabyo bizakorwa vuba". 

Muberuka Justin nawe yagize ati "twakabaye dufite amashanyarazi hano, ikigaragara nuko hari ikibazo cy'amashanyarazi".  

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,amara impungenge abashoramari bifuza gushora imari mu bucyerarugendo n’amahoteri ku nkengero z’ibiyaga biri muri aka karere, ko badakwiye gucibwa intege n’ikibazo cy’uko nta mashanyarazi arahagera,bityo akabashishikariza kuza kuyihashora kuko nyuma y’uko baba bagaragaje ubushake amashanyarazi yahita abageraho ako kanya dore ko aho yaturuka atari kure.

Yagize ati "icyo twabwira abashoramari bacu ntibacike intege, ahantu bagiye bari ntabwo ari kure yaho imiyoboro igiye inyura ku buryo twebwe icyo dukeneye nuko batwereka ibikorwa noneho batweretse ko hari ibyo batangiye gukora twabagezaho amashanyarazi, twavugana n'ikogo cy'igihugu gishinzwe ingufu (REG) ,ntabwo byabaca intege".   

Kugeza ubu akarere ka Ngoma karashishikariza abashoramari batandukanye gushora imari ku nkengero z’ibiyaga birimo Sake,Mugesera ndetse na Birira, dore ko byose biri hafi y’ikibuga cy’indege cya Bugesera kandi bikaba byegereye umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa wa Ngoma Bugesera.

Ni mu gihe kuri ubu hari abatangiye kuhashyira ibikorwa byabo by’ubucyerarugendo n’amahoteri.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star  Ngoma

 Jan 18, 2023 - 09:17