
Perezida Trump yahagaritswe kubaka salle de bal muri White House
Apr 1, 2026 - 10:20
Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahagaritse umushinga wa Donald Trump wo kubaka salle de bal muri White House, ruvuga ko bisaba uburenganzira bwa kongere ya Amerika. Ibi byabaye inzitizi ku mugambi we wo gusiga ikimenyetso ku nyubako zikomeye z’igihugu.
kwamamaza
Ku wa 31 Werurwe (03) 2026, umucamanza Richard Leon yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kubaka salle de bal nini yashyigikiwe na Perezida Trump, agaragaza ko Perezida atari nyiri White House, ahubwo ari umurinzi wayo ugomba kuyisigasira ku nyungu z’abazayiyobora mu gihe kizaza.
Yagize ati: “Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umurinzi wa White House ku bw’ahazaza h’imiryango izayiyobora, ariko si nyirayo.”
Yongeyeho ko uwo mushinga ugomba kubanza kwemerwa na Kongerr, ndetse Perezida ashobora kuyisaba uburenganzira bwo kuwukomeza, by’umwihariko niba ukozwe hifashishijwe inkunga z’abikorera.
Nubwo yafashe iki cyemezo, urukiko rwasubitse ishyirwa mu bikorwa ryacyo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo leta ibone umwanya wo kujurira. Ubuyobozi bwa Trump bwahise butangaza ko bwamaze kujuririra icyo cyemezo.
Iki kibazo cyaturutse ku kirego cy’umuryango National Trust for Historic Preservation, washinje ubutegetsi bwa Trump kutubahiriza amategeko agenga kubungabunga inyubako z’amateka, harimo kudakora isesengura rihagije ku ngaruka z’umushinga no kutabona uburenganzira bwa Kongere.

Mu Ukwakira (10) 2025, igice cyose cya White House cyarasenywe hifashishijwe bulldozer, hagamijwe gutangira kubaka salle de bal yagombaga kwakira abantu bagera ku 1000 mu birori bikomeye n’amafunguro y’icyubahiro ahabwa abayobozi b’ibihugu basura Amerika.
Uyu mushinga, wari umwe mu mishinga minini igiye gukorwa kuri White House mu myaka irenga ijana, wagombaga gutwara miliyoni hagati ya 200 na 400 z’amadolari, yose aturutse ku nkunga z’abikorera.
Trump, abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, yanenze bikomeye abamureze, abashinja kumubuza umushinga avuga ko utari gutwara umutungo w’abaturage kandi wari kuzaba inyubako nziza kurusha izindi zose zo muri uwo rwego.
Icyakora, icyemezo cy’urukiko cyerekana ko amategeko agenga inyubako z’igihugu akomeye, kandi ko n’umukuru w’igihugu agomba kuyubahiriza.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


