
EU igiye kuganira n’Abatalibani ku kwirukana Abanyafghanistan bahahungiye
May 14, 2026 - 18:13
Komisiyo y’Ubumwe bw'Uburayi yatumiye intumwa z’Abatalibani i Bruxelles mu Bubiligi kugira ngo baganire ku kohereza muri Afghanistan bamwe mu baturage baho basabye ubuhungiro bwanzwe cyangwa bakoze ibyaha bikomeye, mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iburira ko abo bantu bashobora guhura n’iyicarubozo n’ihohoterwa nibasubizwa iwabo.
kwamamaza
Ibi bigiye kuba nyuma y’imyaka hafi itanu Abatalibani bongeye gufata ubutegetsi muri Afghanistan, ndetse ibi bigaragaza ko Ubumwe bw’Uburayi buri gutera indi ntambwe ikomeye mu mubano wabwo n’ubu butegetsi butaremerwa ku rwego mpuzamahanga.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yatangaje ko iri gutegura ibiganiro bya tekiniki bizahuza abayobozi bayo n’intumwa z’ubutegetsi bw’Abatalibani kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo kohereza muri Afghanistan bamwe mu banyafghanistan bari kur'uwo mugabane badafite uburenganzira bwo kuhaguma.
Umuvugizi wa Komisiyo y’Uburayi, Markus Lammert, yabwiye RFI ko ibiganiro bizibanda cyane ku bantu ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwanzwe ndetse n’abafatwa nk’abateza ikibazo ku mutekano w’ibihugu by’Uburayi.
Yashimangiye ko ibiganiro n’Abatalibani bidakwiye gufatwa nk’aho Ubumwe bw’Uburayi bwemeye ku mugaragaro ubutegetsi bwabo, ahubwo ari ibiganiro byo mu rwego rw’akazi bijyanye n’ibibazo by’abimukira.
Icyakora, amakuru aturuka i Burayi agaragaza ko hari ibihugu byinshi byamaze gushyira igitutu kuri Bruxelles bisaba ko kohereza Abanyafghanistan iwabo byongera gukorwa.
Mu Ukwakira (10) 2025, ibihugu 20 birimo Ubudage, Ubutaliyani, Ubugereki na Pologne byandikiye Komisiyo y’Uburayi bisaba ko hatangira ibiganiro n’ubutegetsi bwa Afghanistan kugira ngo byoroshye kohereza iwabo abantu bimwe ubuhungiro cyangwa abakatiwe kubera bakoze ibyaha bikomeye.
Ubudage ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi cyatangiye gushyira mu bikorwa icyo cyemezo. Guhera muri Kanama (08) 2024, bwohereje muri Afghanistan Abanyafghanistan 121 bavuga ko bari barakatiwe ibyaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwicanyi n’urugomo.
Ariko ubushakashatsi bwatangajwe na televiziyo ya ZDF mu Budage buvuga ko hari n’abagabo b’Abanyafghanistan batakoze ibyaha bashobora kwibasirwa n’iki cyemezo.
Ibi biganiro biri gutegurwa mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kwamagana uwo mugambi, ivuga ko Afghanistan ikiri igihugu kidatekanye kubera ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’Abatalibani.
Umuryango w’Abibumbye wakomeje gutangaza ko muri Afghanistan hakiri ugufungwa kunyuranyije n’amategeko, ibura ry’abantu, iyicarubozo ndetse n’ibikorwa ry’icyo bamwe bise “apartheid ishingiye ku gitsina” yibasira abagore.
Laurent Delbos wo mu muryango Forum Réfugiés yavuze ko bidakwiye gushyira imbaraga mu kohereza abantu mu gihugu benshi bavamo bashaka ubuhungiro.
Impuguke mu bijyanye n’abimukira, Matthieu Tardis, yavuze ko amategeko y’Uburayi abuza kohereza umuntu mu gihugu ashobora gukorerwamo iyicarubozo cyangwa ibikorwa by’urugomo bishobora guhungabanya ubuzima bwe.
Ni ju gihe muri Werurwe (03) 2026, Urukiko rw’Uburayi ruharanira uburenganzira bwa muntu rwahagaritse icyemezo cya Suède cyo kohereza Umunyafghanistan iwabo nyuma yo kubona ko ashobora gukorerwa ihohoterwa kubera uburyo yabayeho i Burayi.
Nubwo bimeze bityo, ibihugu byinshi by’i Burayi bikomeje gushimangira ko gushaka uko byirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa cyangwa bakoze ibyaha ari ingenzi ku mutekano wabyo.
Gusa kuvuga ko Abatalibani bashobora kwakirwa i Bruxelles byateje impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Uburayi, aho bamwe mu badepite bavuga ko Ubumwe bw’Uburayi buri gutatira indangagaciro zabwo bwo kurengera uburenganzira bwa muntu kubera igitutu cy’ibibazo by’abimukira.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


