Amayobera ku mafaranga arenga miliyoni 3$ yafatiwe ku kibuga cy'indege muri DRC 

Amayobera akomeje kwiyongera ku mafaranga menshi yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cya Ndjili i Kinshasa,  ndetse Minisiteri y'ubutabera yatangaje ko asaga miliyoni 3,5$. Nyirayo n’aho yari agiye bikomeje kuba ikibazo no guteza impaka, Leta isabwa kugaragaza ukuri. Ni mu gihe iperereza rigikomeje.

kwamamaza

Inkuru y’ifatwa ry’aya madolari menshi yari apakiyr muri valize yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cya Ndjili ikomeje guteza impaka, cyane cyane nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutabera ivuguruye umubare w’ayo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 23 Werurwe (03) 2026, iyi minisiteri yatangaje ko nyuma y’iperereza ryimbitse, amafaranga yose yafashwe atakiri miliyoni 1,9$ nk’uko byari byatangajwe mbere, ahubwo ageze kuri 3.532.000$.

Nubwo aya makuru yashyizwe ahagaragara, haracyari urujijo kuri nyir’ayo mafaranga, bikomeje gutuma rubanda ruyibazaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, basaba ko ukuri gushyirwa ahagaragara.

Minisitiri w’Ubutabera, Guillaume Ngefa, yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko n’aho ayo mafaranga yari agiye, ashimangira ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ngo ukuri kujye ahagaragara.

Aya mafaranga yahise ashyirwa muri Banki Nkuru ya Congo (BCC), mu rwego rwo kuyabungabunga no kwirinda ko hari ayaburiramo, mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko iki gikorwa kiri mu murongo wo kurwanya ibyaha by’ubukungu birimo kunyereza umutungo, gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutera inkunga iterabwoba ndetse na ruswa hakurikijwe amategeko.

Ku rundi ruhande, Banki Nkuru ya Congo na yo yatangiye iperereza ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bari gufata amafaranga menshi mu ntoki, hagamijwe kumenya niba hari amategeko yarenzweho.

Ibi byose bikomeje kongera impungenge ku mikorere y’imari muri RDC, mu gihe inzego zibishinzwe zivuga ko ziyemeje gukaza ingamba zo guhashya ibyaha by’ubukungu.

@Radio Okapi 

 Mar 25, 2026 - 10:12