Nyaruguru: Abivurizaga i Burundi barashimira Perezida Paul Kagame wabahaye amavuriro

Mu karere ka Nyaruguru, abaturiye umupaka w'u Rwanda n'u Burundi barashimria leta y'u Rwanda yabegereje serivisi z'ubuvuzi hafi yabo, bibagabanyiriza urugendo rurerure bakoraga bajya kuzishakira ahandi harimo n'i Burundi.

kwamamaza

Nyaruguru ni karere gafite imirenge itanu ihana imbiri n'igihugu cy'u Burundi, muri 14 gafite. Abayituyemo bavuga ko mbere y'uko begerezwa serivisi z'ubuvuzi, na nyuma yaho baherewe poste de sante zo ku rwego rw'ibanze, hari serivisi batabonaga yewe hakaba n'abajya kuzishakira mu gihugu cy'abaturanyi bahunga urugendo rurerure rwo ku kujya kuzishakira ku bitaro bitari bibegereye.

Magingo aya,  Leta y'u Rwanda, yabahaye andi mavururiro yo ku rwego rwa kabiri atanga serivisi z'ubuvuzi zijya kungana n'izitangirwa ku bigo nderabuzima.

Abo mu kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda, ngo barushijeho kumwenyura bakimara kegerezwa izo serivisi.

Umwe ati "aya mavuriro yarataraza, wajyaga i Burindi babona uburwayi bwawe babushoboye bakavura batakohereje mu Kayanza hanyuma tugirirwa umugisha tubona amavuriro hafi ahangaha ntabwo tukijyayo".  

Undi ati "batugabanyirije ingendo, nkanjye aho nturuka kugera i Cyahinda yari nk'amasaha 3 ariko iyo nje hano mfata nk'isaha, ibizamini ndaza bakabimfata bakansuzuma bakampa imiti nkiyo bampaga mbere, ubu nta muntu ukijya i Burundi araza akivuriza hano, byakwanga bakazana imbangukiragutabara ikakujyana i Cyahinda, turashimira Perezida Paul Kagame yuko yatwegereje amavuriro tukaba twivuriza hafi".

Nyirabakwiye Immaculee umuganga muri iri vuriro ryo ku rwego rwa kabiri riri i Muhambara, avuga ko mbere batangaga serivisi 3 ariko ubu zangerewe abaturage barushaho kubona serivisi nziza.

Ati "batwongerereye ubushobozi harimo gukora ibizami, turaboneza, gupfuka ibisebe turabipfuka hakiyongeraho kubyaza, amenyo n'amaso tukaba tunakingira, biri kugabanya urugendo bakoraga, kuko duturiye i Burundi bamwe bajyagayo bagiye gushakayo za serivise".    

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi, ari imbuto y'imiyoborere myiza bityo abaturage bakwiye kuzibyaza umusaruro.

Ati "izi ni serivisi twishimira nk'imbuto z'imiyoborere myiza yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, icyo dusaba abaturage ni ukugira ubwisungane mu kwivuza ikindi kandi hari ibikoresho bihari nabyo bikabyazwa umusaruro bibungabungwa".

Kugeza ubu mu karere ka Nyaruguru mu mirenge 14, hari poste de sante 36 zikora neza. Izi nazo, zirimo 4 ziri ku rwego rwa kabiri zikora neza n'izindi 5 zitegereje guhabwa uburenganzira na Minisiteri y'ubuzima ngo zitangire guha abaturage serivisi zisumbuye ku zo babonaga. Mu gihe hari n'izindi 6 zikiri kubakwa.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel/ Isango Star Nyaruguru

 Jun 24, 2024 - 08:49