Iburasirazuba: Ba Mutimawurugo barasabwa guhangana n'ibyaha byo gusambanya abana biri ku rwego rwo hejuru

Mu nteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore CNF mu ntara y'Iburasirazuba, ba mutimawurugo bibukijwe gahunda y'iyi ntara yo gushyashyanira umuturage bacyemura ibibazo bimubangamiye ariko bakibanda cyane ku kurwanya inda ziterwa abangavu ndetse n'ubukangurambaga mu bwigunge mu kwivuza.

kwamamaza

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, yashimye uko ba mutimawurugo bashyize mu bikorwa imihigo ya 2021-2022, aho Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa mbere.

Guverineri Gasana yabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, biri ku rwego rwo hejuru muri iyi ntara.

Yagize ati: Mutimawurugo turimo kumurebera muri izo nzira zose aho ashoboye kugera ari mu nshingano azihagararemo neza dufatanye twese mu muvuduko ukenewe kugirango cyane cyane ibyaha nkibyo bibabaje, dufite ipfunwe rikomeye cyane kuberako intara yacu irimo abana basambanywa ariko icya mbere ni ukubyemera icya kabiri ni ugufata ibyemezo n'ingamba. 

Ba mutimawurugo bo mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko nabo ingingo y'abana basambanywa ibahangayikishije ku buryo no mu mihigo yabo bitsa cyane kuri iyi ngingo ariko bagashyira imbaraga m'uburere bw'abana babo, bakanibuka guhwitura abagabo bakunze kuba intandaro yo gusambanya abangavu bikabaviramo gutwita imburagihe.

Umwe yagize ati; Icyo tugomba kurushaho kwitwararika ku bijyanye n'uburere bw'abana, kubijyanye n'iterambere, ku bijyanye n'imikorere ya buri munsi, kubijyanye no kubungabunga umutekano muri rusange twari dusanganywe inshingano ariko batwibukije byimbitse noneho ibyo dukwiriye kwitaho cyane kurusha ibindi, tukaba ijisho ry'abana batoya baterwa inda imburagihe, ibyo byose byabaye inshingano bundi bushya ariko twari tuzisanganye.    

Undi nawe yagize ati; Tugiye gushyiramo imbaraga kurusha izo twashyiragaho ariko twegera n'abagabo kuko nubwo bariya bana baterwa inda zindaro ariko byanze bikunze biterwa n'abagabo, icyo tugiye gukora tugiye kuganiriza abana by'umwihariko ariko twegere n'abagabo, kuko iyo uganirije uherereye uruhande rumwe ntubona umusaruro.    

Imihigo ya 2021-2022 ya ba mutimawurugo mu ntara y'Iburasirazuba, by'umwihariko mu nkingi y'imibereho myiza, ibyiciro bitandukanye byasobanukiwe icyo ihohoterwa aricyo, uko ryakumirwa n'uko bafasha uwahohotewe. Hakozwe ubukangurambaga ku isuku n'isukura, abaturage bashobora kwiyubakira ubwiherero 437,531 n'amazu 214,290, hubatswe kandagirukarabe 312,454, hubakwa udutanda tw'amasahani 245,625 ndetse hacukurwa ibimoteri 237,436.

Muri iyi mihigo Akarere ka Ngoma niko kabaye aka mbere, gakurikirwa na Rwamagana, hakurikiraho Gatsibo, Bugesera, Nyagatare, Kirehe, naho akarere ka Kayonza kaza ku mwanya wa karindwi.

Ni Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Aug 30, 2022 - 09:23