EU yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 25Frw agenewe urwego rw'ubutabera

Kuri uyu wa mbere Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’impano ya miliyari 25 z’amafaraga y’u Rwanda yatanzwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Iyi nkunga yahawe urwego rw’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda iravuga ko iyi mpano izagira uruhare rukomeye mu kurushaho kubaka uru rwego.

kwamamaza

Mme Belen Calvo Uyarra, Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, avuga ko batewe ishema n’ubufatanye busanzwe hagati y’impande zombi, kandi iyi nkunga ije mu rwego rwo gushyigikira urwego rw’ubutabera rusanzwe ari ingenzi cyane.

Yagize ati "turi bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu ngeri y’ubutabera bw’u Rwanda, twishimiye kuba kuri urwo ruhembe, aho tuzagira umwanya uhagije wo gusangira ibitekerezo no kuganira ku cyakorwa mu gutanga ubutabera buboneye, harimo no guhanahana abanyabyaha, ibintu by’ingenzi".

Ashimira iyi mpano y’akayabo ka miliyoni 19.5 z'amadorali y'Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 25 mu mafaranga y'u Rwanda, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera (MINIJUST) akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda aravuga ko bidasobanuye ko bari bafite icyuho, cyakoze ngo ni inkunga ikomeye mu kurushaho gushyigikira ubutabera bw'u Rwanda.

Yagize ati "ntabwo twavuga ko harimo icyuho gikomeye nuko gusa haje umufatanyabikorwa udutera inkunga mubyo tugomba gukora mu butabera, izo mbaraga twari gushyira ahongaho tukazazishyira ahandi kuko akenshi wasangaga zigenda zigabanyuka, bikazatuma tugera kuri byinshi twifuza twihuse kurusha uko byari kugenda iyo tutaza kugira umuterankunga". 

Nyamara kandi ngo nyuma y’iyi nkunga y’amafaranga, hanakenewe ibiganiro biruseho hagati y’impande zombi, hagamijwe kunoza ihererekanya ry’abakekwaho ibyaha cyane cyane ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko ngo hari bimwe mu bihugu binyamuryango by’Ubumwe bw’Uburayi bikigenda biguru ntege.

Minisitiri Emmanuel Ugirashebuja yabigarutseho agira ati "hari ibindi bihugu muri ibyo bigize uyu muryango bitari byagera aho byumva yuko bakohereza abantu mu Rwanda, birababaje cyane ariko turizera ko ibi biganiro bihoraho twizera ko tuzagera aho twerekana yuko ubutabera bwacu bwubatswe ku buryo bushobora kuba bwaburanisha abanyabyaha, icyo twifuza nuko baza mu Rwanda ariko niba nabyo binaniranye bababuranishirize mu bihugu byabo". 

Muri rusange, iyi mpano ni imwe mu zikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi, afite agaciro ka miliyoni 260 mu madorali ya Amerika.

Iyi nkunga Leta y’u Rwanda yakiriye kuri uyu wa mbere izakoreshwa mu bikorwa byo kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubutabera mu nzego zinyuranye, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kuzamura ubushake bw’imiryango itari iya Leta mu kwimakaza umuco w’ubutabera.

Inkuru ya Imaniriho Gabriel / Isango Star Kigali

 Aug 1, 2023 - 09:13