Ibibazo byagaragaraga mu bahinzi b'ibirayi byabonewe umuti

Abahagarariye abahinzi n'abayobora amakoperative atandukanye y'ubuhinzi bw'ibirayi mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu basabwe kutongera kwaka umuhinzi amafaranga yakatwaga mu gihe agurishije umusaruro we.

kwamamaza

Ni ibyatangarijwe mu nama yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo guteza imbere igihingwa cy'ibirayi yabereye mu karere ka Musanze, bamwe mu bahinzi n'abahagariye abahinzi mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu bavuga ko hari amafaranga bakwa n'amakoperative mu gihe bagurishije umusaruro w'ibirayi nyamara aya mafaranga yakabaye atangwa n'uwaguze umusaruro wabo.

Aba bahinzi bagaragaza ko bitewe n'igiciro cy'ibirayi cyashyizweho by'umwihariko ibizwi nka kinigi kuri ubu umuhinzi ari guhabwa amafaranga 400 ku kiro.

Dr. Ildephonse Musafiri Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi avuga ko umuhinzi utari muri koperative adakwiriye gusabwa aya mafaranga kuko ayo mafaranga akatwa umuguzi wahawe serivise ndetse na koperative.

Yagize ati "koperative igomba guha serivise abanyamuryango, ku bafite ikusanyirizo umunyamuryango wazanye ibirayi bitegereje umuguzi, uwo muguzi yaza kubifata koperative ikabimushyirira mu mifuka, ikabifunga ikabimupakirira kuko yanamuhuje nuwo muguzi, hari n'abanyamuryango bajya kwigurishiriza i Kigali, twavuze ko ari ibintu bakumvikanaho hagati muribo, abahinzi banini batari abanyamuryango ba koperative bafite uburenganzira bwo kugenda bakishakira umuguzi".    

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi kandi yakomeje asaba ko amakusanyirizo yose agomba gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge, ndetse inzego z’ibanze zikagira uruhare rufatika mu kugenzura ko byubahirizwa.

Ibi byose bikaba byakozwe mu rwego rwo kurengera umuguzi, ari nako hananozwa ubucuruzi bw’igihingwa cy’ibirayi, hirindwa cyane ubumamyi bwakunze kugaragara mu micuruzirize y'iki gihingwa.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Iburengerazuba

 May 4, 2023 - 07:26