Kudohoka ku ngamba, imwe mu ntandaro y'ubwandu bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kigaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutse cyane mu bakuze, bukimukira mu bakiri urubyiruko, ibyo urugaga Nyarwanda rw'abafite virusi itera SIDA (RRP+) ruvuga ko bituruka ku kuba abakiri bato batakigishwa ibijyanye na virusi itera SIDA, bityo ngo buri rwego rukeneye gusubira ku ngamba.

kwamamaza

Ubushakashatsi bw’inzego z’ubuzima, bugaragaza ko 95% by’abafite virusi itera SIDA, bayandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, aho imibare y’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, igaragaza ko abagera ku bihumbi 230 bangana na 3% by’Abanyarwanda banduye SIDA biganjemo ab’urubyiruko kuko nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 21.

Kuri Deo Mutambuka, umunyabanga nshingwabikorwa w'urugaga Nyarwanda rw'abafite virusi itera SIDA (RRP+) avuga ko hari ahabayeho kudohoka nko kwigisha SIDA mu mashuri, ndetse ngo hakenewe ingamba.

Ati "ubushake Leta ifite, ubushake abafatanyabikorwa batandukanye bafite nuko twagira abaturage birinda virusi itera SIDA, umubyeyi mu rugo ajye yibuka inshingano ze akabwira umwana imyitwarire, umunyamakuru agakora inkuru zigendanye no kugaragaza ko icyo cyorezo kikiriho, abarimu bashyiremo imbaraga, buri rwego rukwiye kubigira ibyarwo".     

Dr. Basile Ikuzo, ukuriye ishami ryo kurinda virusi itera SIDA mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC), aremeza ko koko hari ibyafashaga urubyiruko byari byaracitse intege, ariko ngo bigiye kongera kwitabwaho.

Ati "hari ibyabagaho kera ubu bitakibaho ari nazo ngamba dufite zo kugirango tube twakongerera ubumenyi urubyiruko kubigendanye na virusi itera SIDA, ubukangurambaga dushaka kugenda dukora ni ukugenda dusanga urubyiruko aho ruba ruri kugirango tubashe kuba twabongerera ubumenyi bongere bamenye ko virusi itera SIDA igihari kandi ishobora no kwica". 

Mu gihe bigaragazwa ko benshi mu bandura cyane ari urubyiruko, RBC inagaragaza ko abandura cyane virusi itera SIDA ari abakobwa aho bangana na 1.8% mu gihe abahungu ari 0.6%.

Kuba aba bafatwa nk’ahazaza h’igihugu aribo bibasiwe cyane n’iki cyorezo, ni ibisaba imbaraga ziruseho inzego bireba mu kurushaho kujyanisha ingamba n’igihe, kuko bigaragara ko izisanzweho zimaze kuganzwa n’umuvuduko w’iterambere.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Oct 30, 2023 - 20:30