Nyanza: Barasaba ko umujyi wa Nyanza wavugururwa

Abatuye n'abagenda mu mujyi barasaba ko wagururwa ukajyana n'igihe kuko iterambere ryawo ritajyanye n'imyaka 125 umaze ushinzwe. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko hari inyigo yakozwe yo kuwuteza imbere igizwe n'imishinga migari 6 izatwara miliyari zisaga 150.

kwamamaza

MUKANKOMEJE Yozefa ni umukecuru wabyirutse abona umujyi wa Nyanza kandi watembeye no mu yindi mijyi. We na bagenzi be bavuga ko nk'umujyi washinzwe na Yuhi V Musinga muri 1899, ndetse akanawugira umurwa w'umwami utimuka, basanga iterambere ryawo ritajyanye n'imyaka 125 umaze.

Mu kiganiro n’Isango Star, Yozefa yagize ati: “I Kigali ndahajya, nkagera za Muhanga, no mu Ruhango nuko nkabona hameze neza cyane. nkabona inganda, nkabona ibintu maze nkifuza nti uwabiza iwacu nuko tugatera imbere!”

Undi mubyeyi watembereye, yagize ati: “njyewe nageze Kigali, Muhanga, Ruhango, Nyagatare na Butare… tubona I Nyanza bahubatse nk’ariya mazu bazamura za Kigali bakayashyiramo hano harushaho kuba heza. Ni no ku cyicaro cy’ibwami. Turasaba ko hubakwa neza.”

Aba baturage bifuza ko I Nyanza hatera imbere nk’ahandi hakubakwa ibikorwa nk’ibigaragara mu yindi mijyi kuburyo bituma haba iterambere.

Gusa uretse amashuri y'isumbuye awiganjemo, kugeza ubu, inyubako z’amagorofa ziri mu mujyi wa Nyanza zirabarirwa ku ntoki. Ahandi hari inyubako za kera kandi zishaje. 

Gusa ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze, Meya Ntazinda Erasme yagaragarije abashoramari n'abahavuka ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry'uyu mujyi.

Yagize ati: “amahirwe y’ishoramari ahari ni menshi kandi turifuzaho tuyajyanamo mwese uko muri hano. By’umwihariko, ba Nyenyanza muri hano, ndabashimira ko mwaje ngo twizihize iyi sabukuru ariko inatubere imbarutso y’umuvuduko w’iterambere ryihuse kandi rurambye.”

“ba nyenyanza ndabashimira ko mukunda iwanyu kandi mukaharata. Ndashimira cyane intambwe tugiye gutera ngo Nyanza ibe ku isonga mu gutera imbere kandi mubigizemo uruhare. Birazwi ko abanyenyanza aria bantu bifite kandi bafatiye runini ubukungu bw’igihugu. Mwongere imbaraga mu giteza imbere mu rugo, nibura buri wese ahagire icyumbi. Ndashimira abamaze kubigeraho kandi ndizera ko n’abandi bagiye kubishyira mu bikorwa.”

Umujyi wa Nyanza wagizwe izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku mateka n'umuco, dore ko buri mwaka unasurwa na ba mukerarugendo basaga 75,000.

Mu kuwuteza imbere, abashoramari basabwa gushora imari mu mishinga y'ibikorwaremezo bifatwa nk'ibizazahura iterambere ry'uyu mujyi, ifite agaciro gasaga miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo birimo na stade y'imikino irimo n'iya gakondo, inzu zigezweho mu Rukari, Gare ya Nyanza izaba ifite parikingi ihagije, isoko rya kijyambere rya Nyanza, inzu z'amacumbi agezweho ajyanye n'ubushobozi bwa buri wese, ndetse n'umudugudu ndangamuco uzubakwa hafi y'icyuzi cya Nyamagana.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Sep 11, 2024 - 10:43