NESA irasaba ababyeyi kohereza abanyeshuri ku gihe

Mu gihe hari bamwe mu babyeyi b’abanyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri w’uyu mwaka bavuga ko bagize imbogamizi zo gutinda kubona ibyangombwa byose bikenewe birimo ibikoresho by’ishuri bigatuma batinza abana babo kujya ku ishuri. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyo kivuga ko ibyo bitakabaye urwitwazo kuko ingengabihe y’amashuri iba yatangajwe mbere ndetse baba barahawe igihe kinini cyo kwitegura.

kwamamaza

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko itangira ry’amashuri igihembwe cya 1 cy’umwaka 2023-2024 cyagombaga gutangira kuri uyu wa mbere itariki 25 Nzeri.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyari cyatangaje ko ingendo z’abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo by’amashuri zizakorwa uhereye ku wa 4 tariki ya 21 zikageza ku itariki 24 Nzeri 2023.

Hari bamwe mu babyeyi Isango Star yasanze muri gare ya Nyabugogo baherekeje abana babo ku mashuri bavuga ko bagowe n’ikibazo cy’imodoka zabaye nke kubera imbogamizi zitandukanye muri ibi bihe zatumye batahagerera ku gihe.

Kavutse Vianney Augustine umuyobozi w'ishami rishinzwe ubugenzuzi bw'ireme ry'uburezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) avuga ko ababyeyi badakwiye kugira indi mpamvu iyo ariyo yose bitwaza yo gukererwa kujyana abanyeshuri ku ishuri kuko ingengabihe baba barayitangaje mbere.

Ati "turashishikariza ababyeyi ko bashakira abanyeshuri ibyangombwa hakiri kare cyane cyane ko tuba twarasohoye ingengabihe y'amasomo kare, baba bazi ko ukwezi kwa 9 abana bagomba gusubira ku mashuri, ababyeyi bajye badufasha ko abana bagomba gutangira kugirango banakurikirane n'amasomo ku gihe, umwana iyo atakaje umunsi umwe aba atakaje ibintu byinshi". 

NESA itangaza ko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugera ku mashuri bigaho haba hateguwe site bagomba guhagurukiraho mu mujyi wa Kigali berekeza mu ntara aho kuri Stade ya ULK bafashije abarenga 28000 mu minsi 4.

Igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri 2023-2024 kizamara ibyumweru 13 guhera ku itariki ya 25 Nzeri kigasozwa itariki ya 22 Ukoboza.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 26, 2023 - 13:39