Ambasade ya Senegal mu Rwanda yibutse Captain Mbaye Diagne warokoye Abatutsi muri Jenoside

Kuri uyu wa 3, Ambassade ya Senegal mu Rwanda yibutse umusirikare w’Umunya Senegal Captain Mbaye Diagne wishwe ku itariki ya 31 Gicurasi ubwo yari mu butumwa bw'amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu Rwanda mu 1994.

kwamamaza

Captain Mbaye Diagne ni umwe mu bari Abasirikare ba MINUAR waturukaga mu gihugu cya Senegal, yavutse ku itariki ya 18 Werurwe mu 1958 yitaba Imana ku itariki ya 31 Gicurasi 1994 afite imyaka 36 y’amavuko, yishwe n’igisasu cyari giteze iruhande rw’imodoka ye.

Kugeza ubu afatwa nk’intwari ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi mu 1994 nkuko Odette Nyiramirimo umwe mubo yarokoye abihamya.

Yagize ati "tumumenya neza hari ku itariki 3 z'ukwa Gatanu nibwo MINUAR yari itujyanye ariko turenze gatoya kuri peyaje hari bariyeri mbi cyane ariko Captain Mbaye Diagne yararimo ahita asohoka ati ntihagire umuntu n'umwe mukoraho, azamura amaboko ye ati murabica aruko munyuze ku mubiri wanjye". 

Clarisse Munezero Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, (MINUBUMWE) avuga ko nka Guverinoma y’u Rwanda iba yifatanyije n’iya Senegal mu kwibuka Captain Mbaye Diagne ndetse ko iyo abitandukanyije n’abashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside baba benshi yari guhagarikwa.

Yagize ati "iki gikorwa cyo kwibuka Captain Mbaye Diagne ni igikorwa dufata nk'igikorwa cy'ubutwari kuko ni umuntu umwe muri bake bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akabasha gukiza abahigagwa icyo gihe, iyo twaje aha tuba twifatanya n'igihugu cya Senegal kugirango tumwibuke ariko atariwe wenyine twibuka ahubwo twibuke muri rusange Jenoside byumwihariko tugaragaza ko iyo tugira abantu b'intwari benshi Jenoside ishobora kuba yarahagaritswe".

Mu mwaka wa 2010 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora rwageneye Captain Mbaye Diagne umudali w’umurinzi w’igihango ugenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubumuntu mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Perezida Kagame yawushyikirije umugore we n’abana be.

Iki gihembo cyaje gikurikira ikindi yahawe na UN imushimira uruhare yagize mu gutabara Abatutsi bahigagwa ngo bicwe n’interahamwe. Iki gihembo cya UN akaba yaragihawe mu 2014.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 1, 2023 - 07:24