Iburasirazuba: Imisoro yeguriwe uturere bari biyemeje gukusanya ntiyabonetse

Mu gihe ikigo cy’imisoro n’amahoro cyari kiyemeje yo kwinjiza imisoro mu mwaka ushize wa 2021/2022 ntiyabashije kugerwaho kuko hinjiye miliyari 76.8 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe intego yari miliyari 88.5. Ahagaragaye icyuho ni mu misoro yeguriwe uturere.

kwamamaza

Ikigo cy'imisoro n'amahoro cyari kihaye intego yo gukusanya miliyari 88.5 z’amanyarwanda ariko intego ntiyabashije kugerwaho kuko hakusanyijwe miliyari 76.8 z’amanyarwa biri ku gipimo cya 86%.

Batamuriza Hajara komiseri w'imisoro y'imbere mu gihugu mu kigo cy'igihugu cy’imisoro n'amahoro, arasobanura imbogamizi ebyiri zatumye batabasha kugera ku ntego bari bihaye ndetse akanasobanura ikigiye gukorwa kugira ngo ziveho.

Yagize ati 'habayeho ikibazo cyuko ibipimo by'imisore byari byashingiweho dutegura intego yagombaga kugerwaho ,ibyo bipimo mubyukuri ntago byabashije gutambuka mu igazeti ya leta icyakozwe nuko twahawe uburenganzira bwo gukoresha ibipimo by'umwaka watambutse wa 2019 kandi byo byari hasi, ubu rero ingamba zihari nuko turimo turakora ubuvugizi dukorana na Minisiteri z'ibishinzwe kugirango ririya teka ritambutswe mu igazeti ya leta noneho ibipimo nyabyo byemeranyijweho byifashishwe mu gukusanya iyo misoro ku butaka ikindi nuko imitungo y'uturere yagombaga kugurishwa ariko itarashoboye kugurishwa ku mpamvu zitandukanye".

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana avuga ko umwanya wa kabiri intara yagezeho mu gutanga imisoro,hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umwaka utaha bazabe aba mbere birimo nko kureshya abashoramari bashya baze kuhakorera.

Yagize ati "ni byiza rero kugirango dukomeze kuzana abashoramari, dukore ubukangurambaga n'ubuvugizi butuma abashoramari baza kubereka ibyiza bya hano by'intara yacu kugirango bukomeze bukore gutyo, nanavuga yuko twiyemeje ko uriya mwanya wa kabiri twari turiho mu ntara zose tugomba gufata umwanya wa mbere kandi n'umusaruro ukaba mwinshi kurusha ibyo twari twiyemeje na mbere".  

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu ntara y'Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu nka bamwe batuma imisoro iboneka,we asaba ko hakorwa ubukangurambaga buhereye hasi ku byerekeranye no gukoresha ikoranabuhanga basora kugira ngo imisoro yiyongera nkuko bikwiye.

Yagize ati "ni ukongera amahugurwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga usanga ko bigomba gushyirwamo imbaraga bikaba byajya no hasi guhera mu mirenge mu tugari kuko za EBM na rya koranabuhanga turimo kugenda twinjiramo rishyashya rigatangirira hasi mu tugari no mu mirenge ninayo mpamvu twifuza ko ayo mahugurwa n'ubukangurambaga bwahera hasi ababikoresha bakabimenya". 

Mu mwaka wa 2021/2022,ku bijyanye n'imisoro y'imbere mu gihugu,mu ntara y'iburasirazuba intego kwari ukwinjiza miliyari 41.8 z'amafaranga y'u Rwanda,maze hinjira miliyari 44.8, ubwo ku ijanisha barengejeho 7% kuko byageze ku gipimo cyi 107%.

Ku bijyanye n'imisoro yeguriwe uturere,aha intego ntiyabashije kugerwaho kuko byari biteganyijwe ko hakusanywa imisoro ingana na miliyari 14.5 z'amafaranga y'u Rwanda ariko hakusanyijwe miliyari 13.2.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Iburasirazuba

 Oct 21, 2022 - 09:11