Nyanza: Abunzi babangamiwe n'urusobe rw'ibibazo bibangamira imikorere yabo

Abunzi baravuga ko babangamiwe n'ibibazo birimo no kutagira uburyo bwo kubika amadosiye mu buryo bugezweho, kutagira inyoroshyangendo, n'ibindi...byose bidindiza imikorere yabo. Basaba ko inzego bireba zabafasha bigakurwaho. Ubuyobozi bw'Akarere bwo buvuga ko ibi bibazo ari rusange mu gihugu hose, ku bufatanye bw'inzego bigenda bisubizwa uko habonetse uburyo.

kwamamaza

Kimwe n'ahandi mu gihugu, mu Karere ka Nyanza naho hari abunzi basuzuma ibibazo by'abaturage biba byashyikirijwe ubuyobozi bw'Utugari. Aba bavuga ko bakorana ubwitange ariko bahura n'imbogamizi zirimo kutamenya amategeko mashya yasohotse, kutagira uburyo bugezweho mu kubika amadosiye, kutagira inyoroshyangendo, telefoni zigezweho batangiraho raporo, aho gukorera hatisanzuye, ndetse n'ibindi.... Bavuga ko ibyo byose bibangamira imikorere yabo.

Umwunzi yagize ati:" duhura n'imbogamizi nyinshi birumvikana, iyo bibaye ngombwa ko tujya kuri terrain, ahari ikiburanwa, duhura n'ikibazo cy'urugendo.'

"Ikindi nkanjye uyu mwaka ni uwa cyenda ariko hari igihe usanga nk'ibintu byandikwa cyangwa iby'abatubanjirije byaragiye bisibama. Kandi wenda imyanzuro ikaba izakenerwa n'ikindi gihe. Ubwo rero bishobotse tukaba twasaba machine kuri buri Kagali, nk'umwanzuro tukajya tuwushyiramo kuko akenshi nk'ibyandikishijwe intoki, iyo bimaze kuva ku myaka 10 biba bimaze nko gusibama."

Undi ati;" turavunika pe! Cyane! Nka communication nta telefoni tuba dufite kugira ngo duhane amakuru."

"Twufuza ko twajya tubona amahugurwa kuko amategeko yagiye ahinduka."

Bavuga ko mu byo bakwiye gufashwa harimo no kongererwa amahugurwa abaha ubumenyi ku bujyanama n'isanamitima, kuko hari igihe baganwa n'uwahungabanye bakabura uko babyifatamo.

Umwe ati:" bya bujyanama turabukeneye cyane kuko nka canseling, hari igihe umuntu aza abagana nuko umwanya munini akawufata ari kurira, yatura ibintu byinshi bimubabaje. Kandi uba ugomba kumutega amatwi ukamwumva, bigasaba ko urindira ngo aceceke. Ibyo bintu rero nta bumenyi bwinshi tubifiteho, turamutse tububonye byazadufasha kuko twazajya tumufasha."

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyanza, KAJYAMBERE Patrick, avuga ko ibibazo bagaragaje ari rusange mu gihugu hose, kandi ku bufatanye bw'inzego zitandukanye bigenda bisubizwa bijyanye nuko ubushobozi bubonetse.

Ati:" amahugurwa batayabona, akenshi aba ashingiye ku mategwko mashya n'andi akenewe. Ariko ubwo wakigaragaje, uwbo twakongera tukareba ngo ese hari ibyo babura kuburyo mu gihembwe gikurikiyeho akaba aribyo twibandaho."

"Ku bijyanye n'inyubako ni abakorerabushake ariko ahanini nabonye banishimira ko akenshi banakorera no hanze, nta mvura ihari. Ariko ibyo byose abantu babihuza kuko twagendana n'inyubako dufite noneho abantu bagashaka uko tuyisaranganya kandi bikagenda neza."

" ku nyoroshyangendo, hari ibyo bagenda babafasha ari ukwishyura mitiweli. Icy'amarangamutima bitewe n'uwaje n'uko bagomba kwitwara, turahita tugishyira mu mukoro. Niba haje ubahugura ku mategeko haze n'ushobora kubereka ubo bakwitwara mugihe cya canseling. Nzi neza ko n'ibindi bibazo bigenda bigaragara, abantu bazafatanya kugira ngo bikemurwe. 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bugaragaza ko ku bijyanye n'uburyo bwo kubikamo dosiye bujyanye n'igihe, hagishakwa ubushobozi n'amahugurwa yo gukoresha mudasobwa bifuza.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyanza.

 May 1, 2025 - 07:35