
Nyamagabe: Barashima ko bakuriweho imbogamizi mu kazi zaterwaga n’imiterere y’imibiri yabo
May 30, 2024 - 14:22
Abagore n’abakobwa bakora imirimo yo gusoroma no gutunganya icyayi baravuga ko iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire ryabakuriyeho imbogamizi bahuraga nazo mu kubona imirimo ku bw’imiterere y’umubiri wabo, ndetse bibateza imbere. Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ubuzirange (RSB) buvuga ko buri wese aya mabwiriza akwiye kuyagira aye kuko amwongerera umusaruro, akanateza imbere abaturage n’igihugu.
kwamamaza
Umwe mu babyeyi bakora imirimo yo gusoroma icyayi gitunganyirizwa ku ruganda rwa Kitabi. Avuga ko mbere y’uko ubuyobozi bw’uru ruganda rushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire, bajyaga kuhasaba akazi kagahabwa abiganjemo abagabo.
Avuga ko habaga hirindwa igihombo umugore cyangwa umukobwa yari guteza bitewe n’imiterere y’umubiri we, nk’igihe yagiye i Mugongo cyangwa se mu gihe ufite umwana ari kumwonsa.
Uyu mubyeyi avuga ko bakuriweho izo mbogamizi bahuraga nazo, bashyirirwaho irerero basigamo abana, kandi utunguwe ari mu kazi agahabwa cotex [impapuro z’isuku mu gihe cy’imihango].
Ati:“haba hari umubyeyi udushyinzwe, turagenda ukamubwira ikibazo wagize nuko akaduha cotex nta kibazo, nuko tugakomeza akazi. Kandi ntibazidukate, baziduhera ubuntu, ntabwo tuzishyura.”
Undi ati: “iyo bagiye kuduha akazi ntabwo batuvangura n’abagabo. Iyo twaje ku kazi, abana tubasiga ku irerero nuko tugakora akazi neza, abana bacu bakabarera nuko twasoza akazi tukajya kubafata. Twabyakiriye neza kuba badufasha nk’ababyeyi nuko natwe tugakora akazi, tukiteza imbere.”
“ umugabo n’umugore babafata kimwe…njyewe ntaraza hano, ntabwo narinzi kwigurira umwenda.”
Iyi mikorere, uruganda rwa Kitabi rwabiherewe icyemezo cy’ubuzirangenge ku bwo gushyira mu bikorwa aya mabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire.
MASENGESHO Ritha; Umuyobozi ushinzwe abakozi mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, avuga ko bitabateye kwirara.
Ati: “ ku kugira uburinganire n’ubwuzuzanye hano muri Cyitabi ntabwo byahagaze nubwo twabonye igikombe. Ni ibintu dukomeje kugeza kuri buri mukozi wese; yaba uwo hasi kugeza kuwo hejuru. Byatumye uruganda rudatakaza wa musaruro, tugira targets tuba twarihaye tugomba kugeraho.”
BAJENEZA Jean Pierre; ushinzwe kugenzura ubuziranenge mu Kigo gishinzwe ubuzirangenge, avuga ko aya mabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwo ari mashya, uyashyira mu bikorwa amwongerera umusaruro ndetse akanateza imbere abaturage n’igihugu.
Ati: “ Iryo bwiriza ry’ubuziranenge…rireba ku buryo butandukanye bw’imikorere. Bimwe bishobora kuba bitari bisanzwe bimenyerewe ariko bigamije gutuma buri wese mubyo akora, iryo hame ry’uburinganire ariryo ngenderwaho mu gutanga akazi, guhugurwa, muriserivise zitandukanye.”
“ kuba babatekerezaho mu buryo bakoresha mu gutanga umusanzu wabo, iterambere na business ni ikintu gikomeye. Icyo byasaba birumvikana kirahari ariko umusaruro byatanga uruseho. Ninacyo cyerekezo igihugu kigenda gifata kandi n’inyungu mu bucuruzi, wa muntu wabwiraga ngo saa tanu natahe agaruke nyuma y’amasaha abiri, ariko niba iyo ECD imwegereye, arafata ya saha imwe, abone umwana uko yitaweho ndetse anakomeze akore akazi. Ibyo byose ni ibyiza bigenda bituruka ku gushyira mu ngiro ayo mabwiriza y’ubuziranenge.”
Mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi hari abakozi b’abagore 1384 n’abagabo 1063, bose bafatwa kimwe mu nzego zose z’imirimo n’izubuyobozi kandi bagahabwa ifunguro rya saa 12h00 kugeza no kubasorama icyayi mu mirima.
Vanishimira ko no mu gitondo bahabwa imodoka zibazana mu kazi, ab’ababyeyi bafite abana bo zikabageza ku irerero.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/HIstjRGNhVI?si=VoMJh0od179_YIMK" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


