Musanze: Abagore n'abakobwa bahangayikishijwe n'inyamaswa yateye iri kubafata ku ngufu

Abatuye mu mirenge Kinigi, Musanze na Nyange yo mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe cyane n'inyamaswa yateye iri gufata abagore ku ngufu.

kwamamaza

Abatuye mu mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze yo muri aka karere ka Musanze, byumwihariko abagore biganjemo ababonanye niyo nyamaswa, baravuga ko ibikorwa iri gukorera abagore igamije kubafata ku ngufu, biri kuba bisa neza nibyo abagabo bakorera abogore mugihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Umuturage umwe yagize ati "kiri kuza nk'umuntu ariko usa nk'ingagi cyakugera imbere kikagukoraho, cyamara kugukoraho kikagukorera ibyo kigukorera". 

Undi yagize ati "kiragusoma kikagukora mu mabere, mbese uko umugabo yakenera umudamu".  

Urugero rwa hafi n'umugore wo mu murenge wa Musanze mukagari ka Garuka muri aka karere, cyasigiye imvune n'ibikomere nkuko bigaragara akaba yaragikuweho n'umugabo wasanze kimaze kumugarika.

Yagize ati "izuba ryaravaga ku manywa yihangu, nticyigeze cyasama ngo mbone ko gahunda gifite ari iyo kunduma, ntabwo cyigeze gikora ibindi bimenyetso byo kuryana, no kumfata ntabwo numvise gikoresheje imbaraga zo kunosha, numvise kimfashe n'amaboko gifata amaboko yanjye kiyakura ku mutwe umugabo nibwo yahise yinjira".    

Ni inkuru bigorana kuyumvisha amatwi gusa, ngo kuko ibikorwa iyi nyamaswa iri gufata kungufu abagore, iri kugerageza kwitwara nk'ifite ubwege ikanagerazeza kuvuga nkabo nkuko babiviga.

Umwe yagize ati "kazi kuvuga, irabaza ngo ni ingabo cyangwa n'ingore, hagira uvamo akavuga ati ni ingabo cyangwa ni ingore ugasanga ikibazo cy'umudamu kiravutse, ivuga ururimi rw'ikinyarwanda".      

Abagore n'abakobwa bemeza ko bayicitse, abatarayikubita amaso ariko inkuru zayo zikabatanga murugo, baravuga ko bahangayikishijwe nayo cyane bakifuza ko yakurwa muri aka gace ikava hagati yabo urwikekwe rugashira.

Umwe ati "muzakidukize turebe ko twahumeka kuko turahangayitse".

Undi ati "bagisubize iyo cyavuye". 

Iyi nyamaswa bivugwa ko imaze iminsi mu baturage batuye hafi mu mizi y'ibirunga, kuri bo ngo hari abo bigora kuyitandukanya n'ingagi, ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwavuze ko butashobora guhita bukivugaho ngo kuko bitewe nuko inama batangiye ku gicamunsi yarinze igera saa kumi n'imwe z'umugoroba itararangira hahita hakomerezaho indi nkuko Ramuli Janvier umuyobizi w'aka karere yabivuze .

Icyakora umuyobozi wa Parike y'igihugu y'ibirunga Uwingeri Prosper, avuga ko byamenyekanye ko iyi nyamaswa iri gucaracara mu baturage gusa akavuga ko idasanzwe iba muri iyi parike, baracyayishakisha ngo bayisubize iyo yaba yaravuye.

Yagize ati "iriya nayo ni inyamaswa iba mu kagera, muri Nyungwe ariko muri Parike y'igihugu y'ibirunga ntirahagera, ariko ntabwo twari bwamenya aho yaturutse, ibyo gufatanya gukurikirana kumenya aho kiri kwerekeza, aho cyavuye nibyo turi kugerageza guhuza amakuru nicyo twakora".     

Mugihe iyi nyamaswa itarafatwa igicaracara mu baturage ari nako ikomeje kubuza amahoro abiganjemo abagore, haribazwa ninde gikurikirana cyabo iri guhutaza harimo n'uyu mugore wari utunze umuryango nyamara akaba atakiva mu rugo.

Muri kamere y'inyamaswa yitwa igitera, hari abavuga ko koko yikundira abagore, gusa bikagorana kwiyumvisha uburyo inyamaswa nkiyi yihagararaho ikararikira ikiremwa muntu ibi byo kumusambanya.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango star Musanze

 Jun 16, 2023 - 07:31