Abarwayi b'igituntu bariyongereye mu Rwanda ugereranyije n’imyaka ishize

Nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, gitangaje ko umwaka wa 2022-2023 mu Rwanda abarwayi b’igituntu biyongereye bakagera ku 9417, bavuye ku 5435 mu mwaka wabanje, hari bamwe mu baturage bavuga ko batazi neza indwara y’igituntu n’ibimenyetso byayo.

kwamamaza

Nkuko biherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’igituntu 9417, imibare yazamutse cyane ugereranyije n’imyaka ishize ubwo habonekaga abarwayi ibihumbi 5 buri mwaka.

Mu gushaka kumenya impamvu imibare y’abarwayi b’igituntu yiyongereye Isango Star yaganiriye n’umuyobozi ushinzwe agashami ko gukumira indwara y’igituntu muri RBC, Dr. Byiringiro Rusisiro avuga impamvu babona iyi ndwara yaba yariyongereye muri uyu mwaka.

Yagize ati "twakoze igikorwa cyo gupima duhereye ruhande, twakoreye muri gereza ya Rwamagana, abagororwa bose twarabapimye, byagaragaye ko umubare wazamutse ugereranyije n'indi myaka yashize,kubera ko nyuma ya covid-19 hari abatarabashije kwivuza hakiri kare kandi wenda barwaye indwara y'igituntu".    

Bamwe mu banyarwanga usanga badasobanukiwe neza indwara y’igituntu kuko usanga buri wese ayumva ukwe nkuko hari ababivuga.

Igituntu ni indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero aho iterwa na virusi, uyifite akaba yayanduza abantu iyo akorora, igihe acira n’igihe yitsamura, ariko muganga Maibonny Marie Louse ukora ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu muri serivise yo kuvura igituntu agaragaza bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.

Ati "inkorora iyo wayivuje ikanga gukira ikaba ingana n'ibyumweru 2 cyangwa birenzeho iyo nkorora utangira gukeka ko waba ufite igituntu ugahita wihutira kujya ku kigo nderabuzima kikwegereye, tubonamo ibyunzwe byinshi cyane nijoro, tubonamo umuriro mwinshi, kunanuka kubura ubushake bwo kurya".    

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’igituntu 9417. Intara y’Iburasirazuba niyo yihariye umubare munini mu kugira abarwaye igituntu benshi.

Ab’igitsina gabo kandi ngo nibo bakunze kwandura iyi ndwara cyane ugereranyije n’abagore, kuko abagera kuri 78% by’abarwayi bagaragaye mu Rwanda ari Abagabo, Abagore bo bari kuri 22%.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 5, 2023 - 15:15